Dore ingingo 5 zizakwereka ko urukundo urimo n’umukunzi wawe ari urwa nyarwo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore ingingo 5 zizakwereka ko urukundo urimo n’umukunzi wawe ari urwa nyarwo.

Nubwo akenshi urukundo rurangwa no kwizirikanaho ndetse rukanagira byinshi biteye urujijo, birimo uburyarya n’ibindi, Ariko hari ibyo ushobora gukora no kwitaho bikakugeza ku mahirwe mu rukundo rwawe.

Ni byiza buriya ko umuhungu cyangwa umukobwa uri mu rukundo agomba kumenya hakiri kare ko urukundo arimo ari urwa nyarwo cyangwa uwo bakundana ari uwa nyawe kuri we, Kugirango bibarinde mwembi kuzababara kandi arimwe mwizize, Izi ni zimwe mu ngingo zizagufasha kumenya niba urukundo rwawe ari urwa nyarwo cyangwa umukunzi wawe agukwiriye:

1.Itumanaho ryanyu: Buriya itumanaho icyangwa imivuganire no gushyikirana ku bakundana ni ikintu k’ingenzi cyane, byumwihariko iyo bigenda neza, Rero igihe ubona iyi ngingo itari kugenda neza mu bihe by’urukundo rwanyu bitewe n’umwe muri mwe ndetse nta mpamvu ifatika, Ni ikimenyetso ko umwe muri mwe asa nibeshya mu rukundo.

2.Kuganiro kubyo mutumvikanaho: Niba mu rukundo rwanyu mujya mufata akanya nibura 3 mu cyumweru mukaganira ku ngingo zimwe na zimwe zijya zituma murakaranya kubwo kutazumva kimwe, Buri wese ni umwunganizi mwiza wa mugenzi we mu rukundo rwanyu ndetse hari amahirwe menshi ko urukundo rwanyu ruzaramba imyaka myinshi, Kuko ubwo ikibahuza kiba cyamaze kuruta ikibatanya.

3.Kutarenzaho ku ngingo zibangamye: Kugira ikibazo ntiwihutire kubwira umwunganizi wawe mu rukundo, gukupa telefone no kujya kuryama ubabaye ariko utavuze ikikubabaje Si byiza kuko burya kuba isaha n’isaha watandukana n’umukunzi wawe hari byinshi bibyimbije umutima wawe byaba bibi kurushaho ndetse bishobora no kugutera ikibazo no mu mibereho yawe ya buri munsi nyuma y’urukundo.

4.Kwiha agaciro: Kugirango urukundo urimo rukubere urwa nyarwo ndetse wari ukwiriye, Nuko wowe ubwawe utagomba kwitesha agaciro ku mwunganizi wawe mu rukundo, Kuko nta wundi wabona ushobora kuza kuguha ako gaciro utiha, Wituma ufatwa nk’umuntu w’agaciro gake kandi utabyifuza, Kuko nubyemera bizaba bibi cyane, Ikindi ntukwiye kwemera ko abantu bo hanze bagufata uko bishakiye kuko bizatuma n’umwunganizi wawe agufata uko.

5.Imyanzuro itabangutse: Urukundo rwa nyarwo hagati ya babiri, Rurangwa no gufata imyanzuro yaganiriweho igihe gihagije, Byaba byiza hakanitabazwa bamwe mu bantu ba hafi banyu, Kugirango babafashe hatabayeho kwivumbura kuri umwe muri mwe, Kuko umukunzi nyawe ahangana n’ibibazo ahuriye nabyo mu rukundo. Urukundo nyarwo rugomba kugira abantu babiri bahuje umugambi ndetse no kwihangana, Iyo umwe ananiwe akabivamo, Ntiruba rukiro urukundo rwa nyarwo ndetse namwe ubwanyu ntimiba mwari mukwiranye.

The post Dore ingingo 5 zizakwereka ko urukundo urimo n’umukunzi wawe ari urwa nyarwo. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/dore-ingingo-5-zizakwereka-ko-urukundo-urimo-numukunzi-wawe-ari-urwa-nyarwo/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)