Uwahoze ari umugore Katauti yavuze akaga arimo ahurira nako kuri murandasi muri iyi minsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irene Uwoya [Oprah], wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wakiniraga Amavubi, avuga ko abantu muri iyi bamubangamiye cyane kuri murandasi bitewe n'amagambo amukomeretsa bakomeje kumubwira.

Ibi yabitanaje ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru IJUMAA cyo muri Tanzania, aho uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania avuga ko bantu muri iyi minsi bamutangaza cyane kuko ngo hari abatuma abaha agaciro bitewe n'amagambo ababaje bakomeza kumubwira.

Yagize ati“abantu benshi muri iyi minsi barambabaza pe! Baba bavuga ngo mfite amagambo menshi. Ukuri ni bo banyigishije kuvuga kuko nta myitwarire yo kuvuga ku bantu nagiraga, bahora bankurikirana kuko bazi ubwoko bwanjye, uko nteye ko nibamvuga ntari buceceke. Birambabaza cyane mu nukuri.”

Irene Uwoya akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazigira ikintu na kimwe yongera kuvuga, n'ubwo yajyaga avuga bitewe n'uko yacokojwe, ariko ngo uko byaba bimeze kose ubu yafashwe umwmanzuro wo kwicecekera.

Irene Uwoya yahisemo guceceka


source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwahoze-ari-umugore-katauti-yavuze-akaga-arimo-ahurira-nako-kuri-murandasi-muri-iyi-minsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)