Usengimana Faustin wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC muri Zambia wifuzwaga na Rayon Sports, Usengimana Faustin yamaze gusinyira Police FC amasezerano y'imyaka 2.

Uyu musore wasoje amasezerano ye muri Zambia, yageze mu Rwanda mu kwezi gushize, bivugwa yaje nyuma yo kuvugana na Rayon Sports imusabye ko yaza bakavugana ikaba yamusinyisha.

Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro na Police FC ndetse impande zombi zikaba zamaze kwemeranywa ko uyu muyugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi azakinira iyi kipe mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere.

Uyu musore akaba yahawe amafaranga y'u Rwanda angana miliyoni 12 za recruitment mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere.

Umunyamabanga w'ikipe ya Police FC, CIP Karangwa Maurice akaba yabwiye ISIMBI ko batarasinyisha uyu musore ariko bakaba bari mu biganiro na we.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC na Buildcon FC yo muri Zambia.

Usengimana Faustin yamaze kugera muri Police FC


source http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-wifuzwaga-na-rayon-sports-yerekeje-muri-police-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)