Umuhanzikazi ufite impano yo kuririmba neza cyane mucyongereza Addy Mica yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere yise ‘Damn You’-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro kigufi yahaye Hillwoodstar ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yenshya,”Damn you” yatubwiye ko impamvu yo guhimba iyi ndirimbo ari ukubera ko hari abantu bishushanya murukundo nyamara amarangamutima yabo atandukanye kure cyane nibibarimo imbere.


Twagize amatsiko yo kumenya ese ijambo Damn you yise indirimbo ye risobanuye iki?
Mucyongereza cyinshi ati yeeeaaah it means damn. Like to pretend someone ukaba uzi ngo umukunzi wawe muri kumwe nyamara hari undi bari kumwe. Mu Kinyarwanda ni nko kuba wavumbuye ko umukunzi wawe yarakwihishemo.


Twamubajije ku mpamvu atigeze agaragara mu mashusho y’indirimbo ye atubwira ko ikigenzi ari uko abanyarwanda babona ubutumwa yashatse gutanga bukubiye mu mashusho y’indirimbo kuruta uko we yagaragara.
Twagerageje ku mubaza ko hari ibindi bikorwa yaba afite imbere niba ateganya kuzagaragara abanyarwanda bakarushaho ku mu menya cyane ko Addy Mica ari n’umukobwa ufite ubwiza karemano kandi ucishije make cyane.
Yadusubije ko hari ibindi bikorwa byinshi bafite imbere, afatanyije n’inzu itunganya ibihangano bye (Success Music Entertainment) abarizwamo bazareba ibikwiriye akaba aribyo bageza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho byakozwe na Producer Teric muri Success
Record.



source https://www.hillywood.rw/?p=74425
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)