Umuhanuzi ukomeye ku isi Profet Moise Tabernache yagize ubutumwa agenera abatuye isi ababurira kugandukira imana muri ibi turimo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hamaze igihe hatavugwa ibyubuhanuzi buhanuwe bugasohora ariko Profet Moise Tabernache ni umwe mu bahanuzi bake bashobora guhanurira umuntu ibyo bamubwiye bikaba koko. Profet Moise amazina nyakuri yitwa Sanganano David akaba umukozi w’imana umaze igihe akora umurimo w’ivuga butumwa.akaba atuye muri leta zunze ubumwe za america muri leta ya Michigan ndetse ivuga butumwa rye ntirigarukira aho gusa kuko akunda no kuza hano mu Rwanda kuvuga ubutumwa.

Aya ni amafoto agaragaza ubwo aheruka mu Rwanda guhanurira abanyarwanda ndetse nabandi bakristo muri rusange.

Profet Moise Tabernache ni umwe mubasore twavuga ko isi yaba ifite muri iki gihe ufite ubushobozi imana yamushyizemo bwo kumutuma guhanurira abagaragu b’imana bari hano mu isi. Profet Moise ni umusore ukiri ingaragu ndetse akaba amaze igihe kinini mu murimo w’imana ndetse no kubwiriza ubutumwa bw’ivangili. Amwe mu mabanga yatubwiye akoresha yavuze ko icyambere ari ugusoma bibiliya kenshi ndetse ukanizera ibitangaza by’imana dore ko ngo turi no mubihe bigoye.

Profet moise tabernache nyuma yamateraniro yo ku cyumweru aho aba yasuye imiryango yaba christo.

Profet moise kandi yatubwiye ko amoshya ari menshi muri ikigihe ndetse ibisitaza bikaba byinshi kuburyo ntawabura kuvuga ko isi igeze aharindimuka. Uyu mukozi w’imana yatuganirije byinshi yagiye ahura nabyo muri uyu murimo wo gukorera imana ndetse anatubwira ko aho atuye muri leta zunze ubumwe za amerika kubwiriza ijambo ry’imana biba bigoye bitewe nuko abantu benshi baba bahugiye  mu mirimo yamaboko ibatunze mu buzima bwa buri munsi.Twamubajije niba atabikora agira ngo yibonere amaronko atubwira ko ibyo ntaho bihuriye namahame ngenderwaho ya bibiliya kuko afite akazi kamutunze.

Profet moise Tabernache nyuma yo kubwiriza mu rusengero

Mugusoza yatubwiye ko ari hafi kugaruka mu Rwanda dore ko ngo afite n’inyota yo kubwira abatura Rwanda umugambi imana ibafitiye ndetse anabaha nintashyo nyinshi cyane abifuriza amahoro y’imana nyagasani gukomeza kubana namwe.

Profet moise yavuze ko imana ifite umugambi ku bantu bayo

The post Umuhanuzi ukomeye ku isi Profet Moise Tabernache yagize ubutumwa agenera abatuye isi ababurira kugandukira imana muri ibi turimo. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/umuhanuzi-ukomeye-ku-isi-profet-moise-tabernache-yagize-ubutumwa-agenera-abatuye-isi-ababurira-kugandukira-imana-muri-ibi-turimo/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)