Intambara y'amagambo irakomeje hagati ya Rayon Sports ndetse na Gasogi United, nyuma y'uko ikipe ya Gasoi United igereranyijwe n'iduka ry'umunyu cyangwa igare, perezida wa Gasogi United United yasabye perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate guceceka cyane ko ari umuntu uzirukanwa vuba mu ikipe ya Rayon Sports.
Aya magambo yatangiye ku munsi wo ku wa Kabiri w'iki cyumweru aho umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko Gasogi United nta bushobozi ifte bwo gutwara umukinnyi Rayon Sports, byari bikomotse kuri Bola Lobota wasinyiye Gasoggi United bivugwa ko na Rayon Sports imwifuza. Aha umuvugizi w'iyi kipe yagereranyije na Gasogi n'igare mu gihe Rayon Sports ari ikamyo.
Perezida wa Gasogi United mu kubasubiza yavuze ko ikamyo yagonze moteri ikanatoboka amapine irutwa n'igare rizima rienda.
Abinyujije kuri twitter, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yongeye gusa n'ucokoza iyi kipe avuga ko aho gutunga iduka ririmo umunyu gusa yakwandikwa mu banyenganda ni yo uruganda rwaba rutagikora.
Yagize ati“hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga Boutique irimo umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.”
Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe 😄😄😄😁😁😁.
Burya aho gutunga Boutique irimo Umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 1, 2020
Ibi kandi bikaba byasaga no kwishongora kuri iyi kipe yavuaga ko umunyezamu Kwizera Olivier yabasinyiye nta handi yajya, ni mu gihe Rayon Sports na yo yamaze kumusinyisha.
Aya magambo akaba yababaje bikomeye perezida wa Gasogi United, maze bituma yihanangiriza Sadate amusaba guceceka kuko we ari umunyamigabane muri Gasogi United mu gihe undi ari perezida uzirukanwa mu ikipe.
“Reka nsabe bwana Sadate, wakinisha bagenzi ba we mubana muri Rayon Sports. Ndagusabye ceceka kuko njyewe ndi umunyamigabane muri Gasogi United wowe uri perezida uzirukanwa ejo. Ceceka ntuzakinishe Gasogi United iyo tugiye kuvuga brand tuvuga brand ifite ejo hazaza, Sadate mubo wakinishije unkuremo.” KNC aganira na Radio10
Iri hangana rya Gasogi United na Rayon Sports rikaba ryaratangiye benshi bazi ko ari bimwe byo kuryoshya ruhago, ariko bikaba bigaragara ko bigiye gusa n'ibifata indi ntera nyuma y'amagambo impande zombi zikomeje guterana.
source http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-ceceka-wakinisha-bagenzi-ba-we-mubana-muri-rayon-sports-ndi-umunyamibigabane-wowe-uri-perezida-uzirukanwa-ejo-knc
Were,iyi in ruhago nyarwanda
ReplyDelete