Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter baratabariza umwana w’imyaka 8 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bikekwa ko yasambanyijwe na sekuru we, bagasaba Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kubafasha kuko nyuma yo gutabwa muri yombi bongeye kumubona.