Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2 bakuru muri RDF. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abofisiye bakuru babiri mu ngabo z’u Rwanda aho Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel yagizwe Brigadier General naho Lt Col David Kamu Kanamugire agirwa Colonel.

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho Frank Mutembe wagizwe Brigadier General, yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel, yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

Mu 2010 yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro i Darfur aho yari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zariyo.

Lt Col David Kamu Kanamugire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

David Kamu Kanamugire wagizwe Colonel, we yabaye Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri RDF.

The post Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2 bakuru muri RDF. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-2-bakuru-muri-rdf/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)