Ndayishimiye evaliste yagarutse kukibazo cyo gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri buri muyobozi wo gutunganya ibyo ashinzwe kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere.

Avuga ku ngingo nyamukuru zizasuzumwa muri uyu mwiherero, Perezida Ndayishimiye yikije cyane kuri ruswa nk’ikibazo cy’ingutu kicyugarije u Burundi. Yagize ati” Kugira ngo izi ngingo zishyirwe mu ngiro, hari ibibazo nyamukuru bizavugutirwa umuti mbere kuko ari byo abaturage bakunze kubaza”.

Muri ibyo bibazo harimo icyo gucyura impunzi, icy’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’ikijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Uyu mwiherero wari uyobowe na Perezida Evaliste Ndayishimiye, wanitabiriwe na Visi Perezida, abagize ibiro bya Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’ibiro bye, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’intara ndetse n’abajyama.

The post Ndayishimiye evaliste yagarutse kukibazo cyo gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/ndayishimiye-evaliste-yagarutse-kukibazo-cyo-gucyura-impunzi-no-kurema-ubumwe-mu-baturage/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)