Diamond Platnumz na Wema Sepetu bakanyujijeho mu rukundo, bakaba bari bamaze igihe kinini baratandukanye, aba bombi batunguye benshi ubwo babyinanaga mu gitaramo cya Zuchu.
Tariki ya 18 Nyakanga 2020, Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam muri Milimani City hari habaye igitaramo cya Zuchu cyateguwe na Wasafi ya Diamond mu rwego rwo guha ikaze uyu muhanzikazi muri iyi nzu itunanya umuziki.
Muri iki gitaramo Zuchu yaririmbye indirimbo 7 zizaba ziri kuri Album ye, ni igitarmo cyahawe izina rya 'I'm Zuchu, Nashukuru Asante.'
Muri iki gitaramo Diamond akaba yaratunguranye ajya ku rubyiniro abyinana na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we, ibi byabaye ubwo Mbosso wari waje gufasha Zuchu muri iki gitaramo yari agezweho aririmba indirimbo ye 'Hodari wa Mapenzi' cyangwa 'Intwari y'Urukundo' mu kinyarwanda.
Iyi ndirimbo Diamond yabyinanye na Wema Seoetu nyuma aza kubyinana na Hamisa Mobeto na we wahoze akundana n'uyu muhanzi. Diamond na Wema batunguye benshi ubwo babyinanaga 'Hoadri wa Mapenzi' Diamond na Zuchu wari wateguriwe igitaramo
http://dlvr.it/Rc4BCB
Post a Comment
0Comments