Gasogi United yishinganishije kuri perezida wa FERWAFA kubera Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ikipe ya Gasogi United yandikiye perezida wa FERWAFA bamumenyesha ko Rayon Sports irimo gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko aho irimo kuvugana na bamwe mu bakinnyi ba yo bakiyifitiye amasezerano batabizi. Mu ibaruwa yasinyweho na perezida w'iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles yanditswe uyu munsi tariki ya 9 Nyakanga 2020, bandikiye perezida wa FERWAFA bamumenyesha ko bababajwe n'ibikorwa Rayon Sports irimo gukora. Muri iya baruwa yanditse mu rurimi rw'icyongerezia ISIMBI ifitiye kopi baragira bati“twababajwe n'ibikorwa by'imyitwarire mibi bya Rayon Sports yinjira mu buzima bwite bwa Gasogi United, aho binjiye mu biganiro bitewe n'amategeko n'abakinnyi bacu bakidufitiye amasezerano twe tutabizi bakabikora mu rwego rwo kudutesha umurongo.” Iyi baruwa ikomeza igira iti“nyakubahwa dufashe aya mahirwe ngo tukumenyeshe ko mu bakinnyi Rayon Sports iri mu biganiro na bo bitemewe harimo Bola Lobota Emmanuel ukomoka muri DR Congo wasinye amasezerano y'umwaka umwe na Gasogi United. Ni yo mpamvu tubandikiye ngo mumenye ibikorwa bidakwiye bya Rayon Sports.” Bola Lobota wamaze gusinyira Gasogi United ngo Rayon Sports yatangiye kumuvigisha Iyi baruwa kandi kopi ikaba yanagenewe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ndetse n'ikipe ya Rayon Sports irebwa n'iki kibazo Bola Lobota byavugwaga ko yifuzwa na Rayon Sports, tariki ya 23 Kamena 2020 ni bwo Gasogi United yatangaje ko yamaze kumusinyisha amasezerano y'umwaka umwe. Uretse uyu musore, Rayon Sports iherutse gutangaza ko yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier na we Gasogi United ikaba ivuga ko ari umukinnyi wa yo. KNC yabwiye perezida wa FERWAFA ko ibirimo gukorwa na Rayon Sports atari byo
http://dlvr.it/RbH1xh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)