BREAKING NEWS: Umuhanzi Nziza Innocent utuye muri america ukora injyana ya Gospel ateje zagara Adriem Misigaro na Mwe se. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuhanzi w’umunyempano utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nziza Innocent uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ibihumuriza’ nyuma y’ukwezi kumwe amaze atangiye kuririmba ku giti cye.
Nziza Innocent yakuriye muri ADEPR kuva mu 2008 akiri mu Rwanda mu Burasirazuba aho bita mu Mutara, ubu abarizwa muri Amerika muri Arizona, Glendale. Indirimbo yahereyeho mu muziki yayise ‘Ejo hanjye’. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri ibumbatiye ubutumwa buhumuriza abantu ko hari inkuru nziza Imana ishaka kubabwira. 

Nziza yabwiye KASUKU MEDIA  aho yakuye igitekerecyo cyo kwandika iyi ndirimbo ye nshya. Ati “Iyi ndirimbo nayanditse ngiye ku kazi numva umutima urambwiye ngo begere umutima w’Uwiteka kuko bafite byinshi bashaka ariko nta handi bazabikura atari ukwicara bakaganira n’Umwami. Dore agakiza karabegereye kuruta igihe bizereye,..”

Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko hari icyo Imana yavuze kitarasohora none Imana ikaba ishaka kucyivuganaho n’ubwoko bwayo. Aririmbamo ko Uwiteka ataretse abo yaronse mu bise by’amaraso. Ati “Kuko abo yatoranije yabikoreye kubagira abatambyi b’ibihe byose kandi icyongeyeho ni uko Uwiteka ataretse abo yaronse mu bise by’amarasoye ahubwo arashaka kuganira nabo.”

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘IBIHUMURIZA’ YA NZIZA INNOCENT

The post BREAKING NEWS: Umuhanzi Nziza Innocent utuye muri america ukora injyana ya Gospel ateje zagara Adriem Misigaro na Mwe se. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/breaking-news-umuhanzi-nziza-innocent-utuye-muri-america-ukora-injyana-ya-gospel-ateje-zagara-adriem-misigaro-na-mwe-se/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)