Ni umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateraniye I Kigali ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mukasine agiye kuri uyu mwanya asimbura Madeleine Nirere, wari uyoboye iyo Komisiyo mu gihe cy'imyaka umunani (manda ebyiri z'imyaka ine, ine).
Marie Claire Mukasine wahawe kuyobora iyi komisiyo, yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Senateri, ndetse yigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo.
Indi mirimo uyu mugore yakoze harimo kuba yarabaye muri Sosiyete Sivile nko mu muryango uharanira uburenganzira bw'umugore n'umwana ‘Haguruka' yayoboye hagati ya 1994-1996.
Mukasine kandi yabaye mu nama z'ubutegetsi bw'ibigo bitandukanye birimo ibya leta n'ibyigenga.
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu miyoborere, ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's) mu mategeko.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yashyizeho-umuyobozi-mushya-wa-Komisiyo-y-Uburenganzira-bwa-Muntu