Menya impamvu nyamukuru zituma inzoka yinjira mu buriri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe na rimwe inzoka zinjira mu nzu zikinjira no mu buriri ariko abantu ntibamenye impamvu zibitera. Inzoka ni inyamaswa zitinyitse kandi zigirira abantu nabi niyo mpamvu abantu iyo bazibonye bashya ubwoba.

Inzoka zishobora kwihisha ahantu hatandukanye, mu rugo nko mu musarane, mu gikoni, mu bwogero n'ahandi.

Ahantu hatera abantu ubwoba iyo bahabonye inzoka ni mu buriri, ariko hari ibintu bibiri inzoka zikurikira mu buriri.

1.Ubushyuhe

Inzoka ni zimwe mu nyamaswa zigira umubiri ukonja cyane niyo mpamvu zikurikira aho zishobora kumva ubushyuhe. Mu byumba abantu babaramo by'umwihariko ku bururi mu mashuka haba hari agashyuhe niyo mpamvu inzoka rimwe na rimwe zijya mu buriri. Kugeza aha birumvikana ibihugu bibiri Iceland na Ireland nta nzoka n'imwe ibayo. Ni uko ibi bihugu bibiri bikonja cyane. Ikigaragaza ko inzoka zuzura n'ubushyuhe ni uko mu butayu zihaba zikahashobora.

Uburiri bugira ahantu ho kwitsimba

Inzoka zikunda kuba ahantu hihishe kandi hari umwijima niyo mpamvu hari igihe uzasanga inzoka munsi y'igitanda. Ibi zibikora kugira ngo zihishe inyamaswa zishobora kuzigirira nabi n'umuntu arimo.

Inzoka zinisha ahantu hari akijima kugira ngo zibone uko zifata ibyo zirya.

Uburyo bwo kwirinda ko inzoka zijya mu buriri harimo gusasura amashuka buri gitondo uko ubyutse ukayasubizaho ugiye kuryama. Mu cyumba cyo kuraramo ukwiye gushyira ibikoresho bike ku buryo inzoka niyinjiramo ibura aho yihisha igasohoka. Ikindi ni uko mbere yo kuryama ukwiye kubanza kumurika munsi y'igitanda ukareba nib anta nzoka yihishemo.



source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Menya-impamvu-nyamukuru-zituma-inzoka-yinjira-mu-buriri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)