Igisupusupu yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Isubireho' yahurije hamwe abasitari bakomeye mu gihugu(VIDEO)

webrwanda
0

Nsengiyumva Francois wamamaye nk'Igisupusupu yasohoye amashusho y'indirimbo Isibureho, ni amashusho yagaragayemo abasitari bazwi mu gihugu biganjemo abakinnyi ba filime.

Indirimbo Isubireho, ni indirimbo Igisupusupu aba avuga umukobwa wananiye iwabo yirirwa akora ibibi, ari indaya akaba amusaba kwisubiraho.

Iyi ndirimbo ikinwa mu nkuru y'umukobwa witwa Mukamana uba waramaramaje mu gushaka amafaranga mu bagabo, yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo.

Mu mashusho yayo yifashishije abakinnyi ba filime nyarwanda nka; Mama Nick wo muri City Maid, Ndimbati wo muri Papa Sava ariko akaba na we asanzwe akina muri City Maid yitwa Deo.

Yifashishijemo kandi umusobanuzi wa filime umunyerewe cyane mu Rwanda ndetse unakunzwe na benshi, Junior Giti.

Hagaragaramo kandi Itorero Intayoberana rimenyerewe mu mbyino Gakondo.

Nsengiyumva Francois Igisupusupu, na we akaba yaratunguye benshi muri iyi ndirimbo kuko agaragara mu isura abantu batamumenyereyemo, nk'imyambaro, imitako aba yambaye n'ibindi.

Nsengiyumva yasohoye amashusho y'indirimbo Isubireho

Reba ano indirimbo Isubireho ya Nsengiyumva Francois



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisupusupu-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-isubireho-yahurije-hamwe-abasitari-bakomeye-mu-gihugu-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)