Ibi byatangajwe n'umuvugizi w' ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda, Nkusi Faustin aho yavuze ko Evode n'umugore yakubitiye mu ruhame biyunze.
Nkusi yatangarije Royal Fm dukesha iyo nkuru ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana kandi nta ntambwe n'imwe yirengagijwe mu byo itegeko riteganya.
Agira ati “Dosiye twayifatiye icyemezo byararangiye. Impande zombi nk'uko biteganywa n'ingingo ya 24 y'itegeko imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha….Evode n'uwari bahohotewe bahisemo kumvikana… ibyo byarakozwe bamaze kumvikana…..bimaze gukorwa nta kindi twari gukora uretse ko twafashe icyemezo cyo kuba tuyishyinguye kuko ibyo ng'ibyo byubahirijwe.”
Evode Uwizeyimana yeguye ku mwanya w' Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko mu kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y'iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.
Ku bijyanye na dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Nkusi avuga ko igikurikiranwa, bakaba bakomeje iperereza ryabo.
Dr Munyakazi ashinjwa kuba yarakiriye ruswa y'ibihumbi 500, agakura ishuri mu mwanya yo hejuru ya 100, akarishyira mu mashuri mu mashuri 10 ya mbere mu gihugu.
Ishuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II rifite gihamya ko ryariganyijwe rikurwa mu bigo 10 bya mbere mu Rwanda, ariko ishuri ryakuwe mu bigo byo hejuru ya 100 kigashyirwa mu 10 bya mbere ntabwo kiramenyekana.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-ya-Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-yarapfundikiwe-iya-Munyakazi-ikomeje-gukorwaho-iperereza