Diamond Platnumz yahishuye ko abakobwa bakundanye ari bo batumaga abaca inyuma #RwOT

webrwanda
0










Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika, yahamije ko kugira ngo umugabo ace inyuma umukunzi we ahanini biterwa n'imyitwarire ye ngo kuko nta mugabo ujya mu rukundo ashaka guheheta.
Uyu mugabo w'abana 4 ku bagore batatu bose batandukanye, bose bagiye bamushinja ko ari umuhehesi abaca inyuma.
Mubyara w'uyu muhanzi, Juma Lokole yashyize hanze post ivuga ko kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we biba byatewe n'imyatwarire y'uwo mugore.
Yagize ati“abagabo ntabwo bajya mu rukundo bizeye ko bazaca inyuma abo bakunda. Imyitwarire y'abagore ni yo ituma umugabo aguma ari umwizerwa.”
Diamond na we akaba yaje agahita avuga kuri iyi post mu magambo make ati“Uko ni ukuri.”
Abantu bakaba bahise basubiza uyu muhanzi ko ari ugushaka uburyo yikuraho ibyaha yagiye ashinjwa n'abo bahoze bakundana bakaza gutandukana, bakaba baramushinja ubuhehesi.
Diamond Platnumz amaze gutandukana n'abagore 3 bose babyaranye kandi bakamushinja ubuhehesi, yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri, atandukana na Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, ni mu gihe aherutse gutandukana na Tanasha Donna na we babyaranye umwana w'umuhungu.
Mobetto na Diamond bakanyujijeho mu rukundo
Yabyaranye abana 2 na Zari baza gutandukana
Tanasha na we nyuma yo gutandukana na Diamond yavuze ko yicuza kuba atarafatiye isomo kubamubanjirije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)