Abanyarwanda 3 bakina muri Zambia bashobora gutandukana n'ikipe bakinaraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi batatu b'abanyarwanda bakinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia, nta gihindutse bose baratandukana n'iyi kipe nyuma y'uyu mwaka w'imikino, ni nyuma y'uko muri iki gihugu bafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w'abanyamahanga muri shampiyona.

Abo ni umunyezamu Bashunga Abouba usigaje umwaka w'amasezerano muri iyi kipe, Biramahire Abbedy urimo gusoza amasezerano ye na Usengimana Fustin we wasoje amasezerano ndetse akaba ari no mu Rwanda.

Usengimana Faustin aherutse gutangariza ISIMBi ko n'ubwo yasoje amasezerano ye muri iyi kipe yatangiye ibiganiro kugira ngo babe bamwongerera amasezerano, gusa hahise haza itegeko ry'uko muri iyi shampiyona itarashyiragaho umubare w'abanyamahanga, guhera umwaka utaha hazajya hakoreshwa batanu gusa.

Aba bakinnyi nta gihindutse bakaba bagomba gutandukana n'iyi kipe nyuma y'uko shampiyona isojwe n'ubwo yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, ikaba izasubukurwa muri Nyakanga 2020.

Biteganyijwe ko Biramahire Abbedy uzaba usoje amasezerano ye atazongererwa andi, Usengimana Faustin we yamaze kugera mu Rwanda aho bivugwa ko yanatangiye ibiganiro na Rayon Sports.

Umunyezamu Bashunga Abouba usigaranye umwaka umwe muri iyi kipe, aherutse kubwira ISIMBI ko ataramenya ni ba azatandukana n'iyi kipe, gusa ngo birashoboka kuko bafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w'abanyamahanga, gusa ngo n'iyo batandukana nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda kuko afite andi makipe amwifuza.

Usengimana we yageze mu Rwanda
Bashunga Abouba asigaje umwaka muri iyi Buildcon FC
Biramahire Abbedy ari gusoza amasezerano ye


source http://isimbi.rw/siporo/abanyarwanda-3-bakina-muri-zambia-bashobora-gutandukana-n-ikipe-bakinaraga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)