KNC yahize kongera kubabaza APR FC, yemeza ko itakigira abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, (KNC) yavuze ko uko byagenda kose azasezerera APR FC mu mikino ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro.

Ni nyuma y'uko yasezereye muri 1/8 Musanze FC igera muri ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro aho izahura na APR FC yo yasezereye Kiyovu Sports.

Uyu mugabo uzwiho guhiga cyane yavuze ko APR FC ibarusha byose ariko azakuramo iyi kipe akoresheje abakinnyi bakiri bato.

Ati 'Turabizi APR iturusha byinshi mu bushobozi, ifite n'abakinnyi b'amazina. Ariko aho gutunga abakinnyi bageze iyo bajya nagira abashaka kwandika amazina. Iyi APR FC ndayikuzamo abana kandi ndababwiza ukuri bazapfukama. Uzakomeza wese azagenda yikanda ibikomere.'

KNC yakomeje avuga ko atarimo avuga ibi kugira ngo ashyushye umukino abafana bazaze kuko APR FC nta bafana ikigira, ngo bashaka bazakina nta bafana bahari.

Ati 'APR FC nta bafana ikigira, abafana bayo bajya ku mikino yayo yakiriye ni nk'abacu twakinnye na Mukura n'izindi. Nta bafana ifite rwose. Ntihagire uvuga iby'amafaranga kuko ni dushaka tuzakine nta bafana bahari.'

Mu gihe Gasogi United na KNC basezerera APR FC ntibaba babikoze bwa mbere kuko no muri 2024 barayisezereye muri 1/4 kuri 4-3, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mikino yombi.

KNC yahize kubabaza APR FC



Source : http://isimbi.rw/knc-yahize-kongera-kubabaza-apr-fc-yemeza-ko-itakigira-abafana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)