Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, igikorwa cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima n'abaturage, hibandwa ku bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA no gushishikariza ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye.

Dr. Murerwa Joyce Mireille, Umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC

Iki gikorwa cyitabiriwe na Dr Murerwa Joyce Mireille Other Prevention Senior Officer/RBC wagaragaje ko agakingirizo gakomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye mu kurinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati: 'gukoresha agakingirizo uko bikwiriye ni imwe mu ngamba zihamye mu guhangana n'ubwandu bushya. Cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza gafasha no kuboneza urubyaro bityo tukabyara abo dushoboye kurera.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yibukije abaturage ko agakingirizo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no mu kwirinda inda zitateganyijwe.

Yashimangiye ko AHF- Rwanda n'akarere ka Bugesera bazakomeza gufatanya n'inzego z'ubuzima mu bukangurambaga bugamije gukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage, birinda gutwara inda zitateganyijwe cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza kaba kizewe

Gilbert Mbaraga ni Medical manager wa AHF-RWANDA

Muri AHF Rwanda,, yatanze ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu bose kurushaho kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abo bakunda.

yashimangiye ko agakikirizo ari kimwe mu bikoresho by'ingenzi kandi byizewe mu gukumira ubwandu bwa VIH/SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gukumira inda zitateganyijwe.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya VIH, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza uburyo bwo kwirinda.

Gilbert Mbaraga yagaragaje uruhare rwa AIDS Healthcare Foundation ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi zo kwipimisha, ubujyanama kuri VIH ku buntu, no gukomeza ubukangurambaga bugamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya.

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Umuryango AHF Rwanda, uzakomeza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo gukumira no kuvura Virusi itera SIDA.

Yagize ati: 'Dukomeje gushyigikira ibikorwa bigamije gukumira ubwandu no gutanga serivisi z'ubujyanama n'isuzuma ku buntu. Agakingirizo ni igikoresho cyoroshye kuboneka ariko gifite uruhare runini mu kurengera ubuzima.'

Josiane Utuye mu murenge wa Rweru wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko ibiganiro byatanzwe byabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro k'agakingirizo no gukuraho imyumvire itari yo ikiri kuri bamwe.

Kubwimana w'imyaka 31 yavuze ko yungutse ubumenyi ku ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye, anasaba ko ubukangurambaga bwakomeza kugera mu midugudu yose.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe udukingirizo ku buntu, hanatangwa serivisi zo gupima Virusi itera SIDAku bushake ndetse no gutanga ubujyanama ku buzima bw'imyororokere.

Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo wizihizwa buri tariki ya 23 Gashyantare buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi yose ko kwirinda no gukumira ari inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage.



Source : https://rushyashya.net/bugesera-rweru-hizihirijwe-umunsi-mpuzamahanga-wagakingirizo-hibutswa-akamaro-ko-kwirinda-no-gukumira-virusi-itera-sida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)