Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.
Cheikh Djibril Ouattara akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y'Abatutsi ihashyinguye.
Ouattara akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n'ubukana yakoranywe.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Cheikh Djibril Ouattara akaba amaze iminsi adakina kubera uburwayi, afite igihe kigera ku mezi abiri ari hanze y'ikibuga.
Ouattara yinjiye muri APR FC yinjiye mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025 aho yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n'Igikombe cy'Amahoro.