CHANCEN na HEC byinjiye mu bufatanye bwo guteza imbere ireme ry'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubufatanye bushingiye ku kubakira ubushobozi ibigo bya kaminuza mu guteza imbere ireme ry'uburezi, no gushyigikira gahunda yo gufasha urubyiruko kubona akazi.

Ni ubufatanye kandi bugamije gusangira ubumenyi, no guteza imbere uburyo bwafasha mu kugeza uburezi bufite ireme kuri bose mu Rwanda. Ari na ko impande zombi zifatanya mu gushishikariza urubyiruko kongera ubumenyi no kubahuza n' isoko ry' umurimo bakiteza imbere.

Mu bindi bizibandwaho, ni uguhugura abakozi, gutanga ubufasha mu bya tekiniki, kwimakaza ireme ry'uburezi, guteza imbere uburyo bugezweho bwo kugenzura abanyeshuri hagamijwe kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Aya masezerano yasinywe ku wa 29 Nzeri 2025.

CHANCEN International ifasha abanyeshuri bashaka kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda kwishyurirwa amafaranga y'ishuri. Abishyuririwe, bazajya bishyura CHANCEN International nyuma barangije kwiga nk'uko Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Batya Blankers, abisobanura.

Yagize ati 'Ubufatanye bwa Chancen International na HEC bugamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda, abanyeshuri n'abakora mu burezi muri rusange tukabongerera ubushobozi, kuko ni bwo shoramari rikomeye igihugu gikora kigamije iterambere rirambye. Tuzasangira ubumenyi, tunafashe mu kurandura ubushomeri mu rubyiruko hisunzwe ubumenyi bahawe.'

Batya Blankers yongeyeho ko nta munyeshuri bajya bishyuza atarabona akazi kandi ko n'iyo gahagaze yaratangiye kwishyura baba bamuhagarikiye.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Kadozi Edward, yagize ati' Aya masezerano yemeza ubufatanye hagati y'ibigo byombi mu rwego rwo guteza imbere uburezi no gushyigikira iterambere ry'abakiri bato.'

CHANCEN International ikomoka mu Budage ariko icyicaro gikuru kikaba mu Rwanda, ikanakorera mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Ghana na Afurika y'Epfo.

CHANCEN International yishyurira abanyamuryango binyuze mu masezerano yo gusangira inyungu azwi nka 'Income Share Agreement: ISA'.

Kugeza ubu Ikigo CHANCEN International kimaze kwishyurira mu Rwanda abarenga 4500 kwiga ndetse abangana na 2.000 muri bo batangiye kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN, Batya Blankers yavuze ko umunyeshuri bafashije kwiga yishyura iyo yabonye akazi
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda
Abakozi b'impande zombi bari bahari ubwo hasinywaga amasezerano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-na-hec-byinjiye-mu-bufatanye-bwo-guteza-imbere-ireme-ry-uburezi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)