Mbere yo kwitabira ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Umunyezamu Ntwari Fiacre, yasuzuguye umutoza we muri Kaizer Chiefs yanga gusimbuzwa.
Wari wo mukino we wa mbere agiriwe amahirwe yo gukina, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino wa 1/8 cya Carling Cup bakinnyemo na Stellenbosch kuri Cape Town Stadium.
Ntwari Fiacre akaba yitwaye neza muri uyu mukino nta gitego na kimwe yinjijwe mu minota 90 y'umukino kongeraho n'iminota 30 y'inyongera.
Ubwo umutoza Khalil Ben Youssef, yabonaga igihe cyo kujya muri penaliti cyegereje, yigiriye inama yo gukuramo uyu munyezamu agashyiramo undi ariko Ntwari Fiacre arabyanga yanga kuvamo.
Ni ibintu byakuruye impaka ndende hibazwa impamvu Ntwari Fiacre yanze kuva mu kibuga ngo hajyemo undi afate penaliti.
Ntwari Fiacre usanzwe uzwiho gukuramo penaliti, yaje gukuramo penaliti imwe ariko birangira n'ubundi ikipe isezerewe kuri penaliti 5-4.
Ubwo umutoza yari abajijwe kuri iyi myitwarire yagize ati "Ni ibintu tugiye gukemura imbere mu ikipe. Yavuze ko yari afite icyizere cyinshi ariko ntabwo ari ibintu byo kureka gutyo."
Ntwari Fiacre akaba yari atarakina umukino n'umwe kuva uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 watangira aho hakinaga Brandon Peterson.
Ntwari Fiacre aragera mu Rwanda uyu munsi saa 20h40' aho aje ari bube bitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi ku mikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Igikombe cy'Isi cya 2026 aho u Rwanda ruzakina na Benin na Afurika y'Epfo.