Element agiye gutaramira muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanga mu gutunganya umuziki akaba n'umuhanzi Element Eleéeh agiye kujya gutaramira muri Uganda mu gitaramo yatumiwemo na mugenzi we Ray G.

Iki gitaramo kizabera Mbarara, Ray G yamaze gutangaza ko Element ari umwe mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo cye.

Element akaba aheruka muri Tanzania gufata amashusho y'indirimbo Jozi yakoranye na Marioo

Iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025 muri Stade ya Kakyeka i Mbarara.

Ray G wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yiswe 'Hama', akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 by'amashilingi ya Uganda mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahasanzwe ari amashilingi ibihumbi 20.

Element agiye gutaramira muri Uganda



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)