Akarere ka Rutsiro gafite imirenge myinshi ikora ku kiyaga cya Kivu, ibituma kagira ibikombe byinshi n'ibiraro byinshi.
Mu 2023 mu turere dutandukanye tw'u Rwanda haguye imvura idasanzwe, aho igipimo cyafatiwe mu Murenge wa Mushubati w'Akarere ka Rutsiro cyagaragaje ko iyo mvura ari yo ya mbere nyinshi kuva u Rwanda rwatangira gupima ingano y'imvura yaguye.
Iyo mvura yateje ibiza byatwaye ubuzima bw'abaturage binagiza ibikorwaremezo birimo n'ibiraro. Mu karere ka Rutsiro honyine habaruwe ibiraro 28 byatwawe n'ibiza utabariyemo uturaro duto abaturage bakwikorera binyuze mu miganda.
Ibi bikimara kuba Akarere ka Rutsiro kafashe ingamba zo kurwanya ibiza zirimo kongera ubuso buciyeho amaterasi, kwimura abatuge ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gucukura imiringoti ifata amazi, ariko butangira no gushaka ingengo y'imari yo gusimbuza ibiraro byatwawe n'ibyo biza.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uturaro duto abaturage bashoboraga gukora binyuze mu muganda twose twamaze gukorwa ndetse ko no ku biraro bikeneye imbaraga za Leta n'abafatanyabikorwa bamaze kubakamo ibiraro 10 byatwaye miliyoni 882Frw.
Ati 'Muri uyu mwaka turateganya kubaka ibindi biraro birindwi mu byatwawe n'ibiza, muri make duteganya ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2026 tuzaba dusigaje ibiraro 11'.
Mu biraro 10 byubatswe nyuma yo gutwarwa n'ibiza harimo icya Barahoga cyo mu Murenge wa Mukura cyari cyarahagaritse ubuhahirane hagati y'Akarere ka Rutsiro n'aka Karongi.
Nsabimana Donat wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mukura yavuze ko bishimiye kuba iki kiraro cyarubatswe avuga ko muri uyu murenge hasigaye ibindi bitatu bitarasimbuzwa.
Ati'Mbere y'uko ibiza bitwara kiriya kiraro cya Barahoga umurenge wacu wazagamo imodoka zije gutwara umusaruro w'ibihingwa, amakara n'imbaho izo ntabwo zari zikiza, hazaga imodoka izije gutwara umucanga ntabwo zari zikiza mu by'ukuri twari mu bwigunge kuko n'imodoka yazanaga ibiryo by'abanyeshuri ikabipakururira kuri kaburimbo tukabyikorera ku mutwe ibyo byose byarakemutse'.

