Akenshi iyo abantu babonye umuntu wishwe mbere yo guhuruza babanza gukorakora ku murambo bareba koko ko uwo muntu yapfuye, ni na ko bigenda iyo umuturanyi yapfumuriwe inzu, abaturanyi usanga bahagendagenda bareba ibyabaye.
Ibi ntibikwiye nk'uko RFI ibigaragaza kuko uwakoze ku murambo aba ashobora kwisanga mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica uwo muntu, ni kimwe n'iyo bafashe ibimenyetso by'ahabereye ibyaha by'ubujura, ushobora kwisanga mu bakekwaho icyo cyaha kuko nawe uba wahagendagenze ukahasiga ibimenyetso.
Mu bukangurambaga RFI imaze icyumweru ikorera mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba bwiswe '' Sobanukirwa RFI 2025.', yagaragarije abayobozi uburyo babungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha harimo no kuzitira ahabereye ibyaha.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko iyo umuntu yishwe cyangwa se ahantu hakabera ibyaha, ikintu cya mbere cyihutirwa umuntu akwiriye gukora ari ukuhazitira kugira ngo abandi bantu batahegera bakangiza ibimenyetso.
Ati ''Iyo umuntu yiyahuye rero kirazira kikaziririzwa no mu mahugurwa dutanga, mu biganiro dutanga, tubwira abantu ko ahabereye icyaha kirazira kuhagera, umuntu uhageze bwa mbere turasaba ko yahashyira ikimenyetso kerekana ko aho hantu habereye ibyaha kugira ngo ntihagire umuntu uhegera.''
Yakomeje agira ati ''Tuvuge ko umuntu yapfuye, ugiye gukorakora n'impuhwe nyinshi Abanyarwanda tugira, uba ushyizeho ibimenyetso byawe, uwamwishe niba na we yamukozeho akamuniga, bazamupima babone ibimenyetso by'abantu barenga umwe, iperereze rigakorwa rigatinda bagishakisha amakuru ku muntu wishe uwo muntu nyawe.''
Dr. Karangwa yasabye Abanyarwanda kureka gukorakora abantu bishwe kuko baba bashyira ibimenyetso kuri ba nyakwigendera kandi ko bituma ibimenyetso by'abakoze ibyaha bitinda kuboneka.
Ati ''Turakangurira Abanyarwanda ko ahabereye icyaha kirazira ko hari umuntu uhakora kuko aba agiye kwangiza ibimenyetso byakoreshwa mu butabera, nimureke kwegera ahantu habereye icyaha, aho umuntu yapfiriye uhageze bwa mbere ahazitire nka kumwe Polisi ibigenza kugira ngo hatagira uwangiza umwimerere w'ibimenyetso.''
Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.
