Eric Rwabidadi yabaye Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika yo Hagati no muri Cameroun - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya IFAD muri Afurika yo Hagati, bigenzura ibikorwa by'iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Rwabidadi afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi, ubugenzuzi n'ubuyobozi muri za leta n'izindi nzego, haba mu rwego rw'ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, cyane cyane IFAD aho amaze imyaka 20 akora kandi yagiye ahabwa imyanya myinshi mu bihugu bitandukanye n'ahantu hatandukanye.

Yakoze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mu Rwanda, akora mu bikorwa bitandukanye birimo gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba za Leta, gucunga no kugenzura imishinga y'iterambere ry'ibyaro, haba mu bihugu bivuga Icyongereza n'Igifaransa no mu miryango y'uturere itandukanye

Yahagarariye IFAD mu bihugu bitandukanye kandi agira uruhare mu gukora imishinga myimshi bituma agira uburambe mu mikorere ya IFAD.

Rwabidadi yabaye Umuyobozi w'ibikorwa bya IFAD Mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq.

Yanabaye Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa IFAD muri Sudani y'Epfo, Eritrea na Somalia, atanga umusanzu ukomeye muri ibyo bihugu byari byugarijwe n'ibibazo by'umutekano, kandi bifite ibibazo bikomeye.

Mu bice byose yabayemo azwi mu guteza imbere urwego rw'abikorera no gushyiraho ingamba z'ibihugu, zibanda cyane ku bufatanye bwa Leta n'abikorera bugamije iterambere ry'ubuhinzi buteza imbere ubukungu burambye, guhamga imirimo, n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Yashimangiye ko no muri Cameroun azibanda ku guteza imbere ubuhinzi bugamije gukura abo mu byaro mu bukene.

Ati "Nzibanda cyane ku gushimangira ubufatanye buhamye no guteza imbere imishinga itanga umusaruro mu kugabanya ubukene mu byaro, kunoza ibyo kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi burambye. Nizera ko kuzamura ubuhinzi ari inzira ikomeye yo kwihutisha iterambere no guteza imbere ubukungu budaheza."

Uyu mubyeyi w'abana batatu yabwiye IGIHE ko kuba yatangiye izi nshingano 'Ni icyizere gikomeye kuri iki kigega mpagarariye, by'umwihariko ni amahirwe yo gukomeza guhesha ishema igihugu cyanjye.'

Rwabidadi afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko. Ayifite kandi mu Iterambere rirambye. Yakoze cyane mu bijyanye n'iterambere ry'icyaro, kuko yabimazemo imyaka 25, akamenya Icyongereza n'Igifaransa, kandi akagira ubumenyi bw'ibanze ku Cyarabu.

Guverinoma ya Cameroun yishimiye kwakira Rwabidadi na we yiyemeza gukomeza ubufatanye burangwa hagati y'impande zombi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Niger, Colonel Mahaman El Hadj Ousmane, aho Rwabidadi yakoreraga, yashimye umuhate we n'uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, abashakira inkunga, ahamya ko yababereye intangarugero mu miyoborere ku buryo bazakomereza ku mikorere ye igahora ibaranga.

IFAD ni ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Kuva mu 1978, cyashoye miliyari 20,4$ mu nkunga n'inguzanyo zisaba inyungu nto ku mishinga yagiriye akamaro abarenga miliyoni 480.

Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Cameroun ibaruwa imwemerera gutangira inshingano nk'Umuyobozi wa IFAD muri iki gihugu no muri Afurika yo Hagati
Impande zombi zishimiye gufatanya mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi
Rwabidadi amaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n'iterambere ry'ibyaro

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eric-rwabidadi-yabaye-umuyobozi-mukuru-wa-ifad-muri-afurika-yo-hagati-no-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)