Ni ugushira isoni bikabije-Minisitiri Dr Bizimana ku bana b'abajenosideri biyitirira ko barokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa X, agaruka ku witwa Rugaba Patrick ukunda kwandika kuri X asebya ubuyoboz bw'u Rwanda ndetse agasebya ibikorwa by'Itorero ry'Igihugu.

Dr Bizimana yashimangiye ko Rugaba uri mu mpirimbanyi za hutu pawa zipfobya jenoside yakorewe Abatutsi, zisebya Itorero ry'Igihugu, zirwanya ibikorwa by'ubuyobozi bw'u Rwanda byubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ari mu ntagondwa zahisemo kuba imbata y'urwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya jenoside yaranze Se, Sibomana Methuselah.

Urubanza rwaburanishijwe n'urukiko Gacaca rwa Murangara B, Akarere ka Karongi rwari rugizwe n'inyangamugayo icyenda, rwahamije Sibonama kujya mu bitero 11 no kwica Abatutsi mu bice bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka 19.

Ati 'Kubona umusore uvuka ku mwicanyi nk'uyu wakoze amarorerwa nk'aya, atinyuka gusebya Itorero ry'Igihugu ryigirwamo indangagaciro z'umuco nyarwanda zitoza urubyiruko kuba abantu nyabantu, ni ugushira isoni bikabije.'

Yongeyeho ko 'Kuba atinyuka gutuka abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, barokotse imihoro na grenades za Se (mwiyumviye), abeshya icya Semuhanuka ko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi birenze agahomamunwa.'

Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko kuba uyu musore 'atinyuka kuduha amasomo aho kwisuzuma ngo agaruke ibuntu, akibasira bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, abahora urwango gusa akomora kuri Se, ni ishyano rikwiye kumenywa natwe twese Abanyarwanda bazima, tukabyamagana.'

Yagaragaje ko hari abana bamwe bakomoka ku bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bamize ingengabitekerezo y'urwango ku buryo batajya bavuga neza u Rwanda.

Ati 'Patrick Rugira kimwe na Denise Zaneza, Claude Gatebuke n'abana n'abuzukuru ba Mbonyumutwa Dominique bari muri abo bantu biyemeje kuba abambari n'imbata y'urwango karemano, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya jenoside ikomoka ku ishyiga. Ntibaduheho.'

Patrick Rugaba @PatrickRugaba mukunze kubona kenshi kuri X mu mpirimbanyi za hutu pawa zipfobya jenoside yakorewe abatutsi, zisebya Itorero ry'igihugu, zirwanya ibikorwa by'ubuyobozi bw'u Rwanda byubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ari mu ntagondwa zahisemo kuba imbata y'urwango,…

â€" Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) August 21, 2025

Amateka ya Sibomana Methuselah muri Jenoside

Tariki 12 Kamena 2008, Urukiko Gacaca rwa Murangara B, mu Karere ka Karongi rwari rugizwe n'inyangamugayo icyenda rwahamije Sibomana Methuselah Se wa Rugaba Patrick ibyaha bya jenoside biremereye bikurikira birimo kuyobora ibitero byavaga mu Murenge wa Mpembe bijya kwica Abatutsi ku bitaro bya Mugonero akagenda aririmba ngo 'tubatsembatsembe'

Ku wa 14Mata 1994, Sibomana Methuselah yagiye mu gitero cyishe Abatutsi kuri Ngoma barimo Nzayibaza, Sehene n'abandi benshi, kivuye i Mpembe.

Ku wa 15 Mata 1994, igitero cy'i Mpembe kirimo Sibomana Methuselah cyongeye gutera Abatutsi kuri Ngoma.

Ku wa 16 Mata 1994 igitero cy'Interahamwe cyarimo Sibomana Methuselah cyateye kwa Kanyabungo no kuri Ngoma kwicayo Abatutsi. Icyo gitero cyari kinini kirimo n'abasirikare n'interahamwe nyinshi zirimo Obed Ruzindana na Burugumesitiri wa Gishyita Charles Sikubwabo.

Interahamwe enye ari zo Sibomana Methuselah, François, Bosco na Alphonse zabanje gutera gerenade mu Batutsi mbere yo kubica, hakurikizaho amasasu y'abasirikare

ku wa 13 Gicurasi 1994, SIbomana Metusera yagiye mu gitero cyateye Bisesero no ku Muyira cyica Abatutsi benshi.

kujya mu gitero cyateye ku Murambi, i Nyabubare cyica Nyirindamutsa; hari kandi kujya mu gitero cyateye mu Bisesero ku matariki atandukanye mu kwezi kwa Kamena 1994;

Kujya mu gitero cyishe Abatutsi kuri Gitwa; kujya mu gitero cyateye kwa Jérémie cyica Mbabajende, kiranahasahura;

Kujya kwica Abatutsi mu Bisesero akanatwara inka eshatu za Tungandame Kayihura Tito ari kumwe na Bushishi Dan n'abandi benshi.

Gusahura ibintu byinshi kuri Ngoma birimo utubati n'intebe z'ibitaro bya Mugonero. Iki cyaha sibomana Methuselah yacyemereye Urukiko avuga ko 'ndemera ko akabati n'ameza nabyikoreye mbigeza kwa Gasagara Azaria.'

Yahamijwe kandi gusambura inzu z'amabati za Segashi Tharcisse

Mu gitero cyishe Abatutsi kuri Ngoma, Sibomana Methuselah ni we wabanje kubateramo gerenade. Kuri ibi byaha byose Urukiko rwahanishije Sibomana Methuselah igifungo cy'imyaka 19.

Ati 'Rwaciye inkoni izamba nuko ba ruharwa barenzwe n'urwango ari indashima.'

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari abana b'abajenosideri bubahuka kuvuga ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ugushira-isoni-bikabije-minisitiri-dr-bizimana-ku-bana-b-abajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)