U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda iherutse gufata icyemezo cyo kwivana muri CEEAC (Communauté Économique des États de l'Afrique Centrale), umuryango ugizwe n'ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bw'Afurika. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 7 Kamena 2025 nyuma y'uko u Rwanda rusuzumye imikorere mibi n'ivangura bikomeje kuranga uyu muryango, by'umwihariko bishingiye ku ruhare rwawo mu bikorwa bihungabanya umutekano n'icyizere mu karere.

Ku ruhande rw'u Rwanda, kuva muri CEEAC ni intambwe y'ubutwari, kuko ntacyo igihugu gihombye mu muryango ugizwe n'ibihugu bidakora ibifitiye abaturage akamaro. Ni umuryango wagiye urangwamo inama zidindira, impaka zidafite aho ziganisha, ndetse no kuba urubuga rw'ibihugu byamunzwe na ruswa biharira inyungu zabo bwite aho kubaka iterambere n'umutekano w'akarere.

Raporo yasohowe na Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa 9 Kamena 2025 yagaragaje ko RDC yakoresheje CEEAC nk'uruhimbi rwo kugirira nabi u Rwanda, igihe cyose yari mu buyobozi bwayo (kuva Gashyantare 2023 kugeza Gashyantare 2024). Muri icyo gihe, RDC yakoze ibikorwa bihonyora amategeko y'uwo muryango, harimo gukwirakwiza ibinyoma, gushyigikira imvugo z'amacakubiri no gukingira ikibaba imitwe irwanya u Rwanda nka FDLR.

Ibi bikorwa byaramenyeshejwe inzego za CEEAC, ariko nta gikorwa cyafashwe. Ahubwo ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda byakomeje, no mu gihe cy'ubuyobozi bushya bw'uyu muryango, bigaragaza ko hari uburangare cyangwa ubumwe bwo gufata CEEAC nk'igikoresho cya politiki giharabika igihugu cyigenga.

U Rwanda rugaragaza ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo cyatangiye kera, kitaranabaho ko RDC ijya mu buyobozi bwa CEEAC. Bityo, icyo kibazo ntigishobora gukoreshwa nk'impamvu yo kwibasira u Rwanda. Ahubwo RDC niyo yateje intambara ubwo yateraga abaturage bayo mu 2021, ndetse irenga ku nshingano zo guhashya imitwe y'iterabwoba irenga 200 ikorera muri ako karere, harimo na FDLR, ifashwa n'iyo leta nyirizina.

FDLR ni umutwe umaze imyaka myinshi ushyirwa ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba n'Umuryango w'Abibumbye. Inama y'Umutekano y'ONU yamaze gusohora ibyemezo bisaga 20 bisaba RDC guhagarika gufasha iyo mitwe, nko mu cyemezo cya vuba aha, Résolution 2773, ariko RDC ikomeje kubirengaho.

Ni mu gihe, ibihugu bigize CEEAC byananiwe kugaragaza ubushishozi bwo guhana ibihugu byica amahame y'umuryango, ndetse bikarenga ku masezerano nk'Ingingo ya 3 yawo isaba ibihugu kugirana ubutwererane n'ubutanya. Kureka RDC yirirwa itera ibisasu mu Rwanda, igatoteza impunzi n'abaturage, ndetse umukuru w'igihugu akavuga ku mugaragaro ko azahirika ubutegetsi bw'u Rwanda, ni uguca ukubiri n'ubunyangamugayo, bigatuma n'umuryango wa CEEAC utakaza icyubahiro.

Nubwo rwavuye muri CEEAC, u Rwanda rugaragaza ko ruzakomeza gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa mu nzira zubaka amahoro, binyuze mu biganiro bihuriweho na Uniyomu y'Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'igihugu cya Qatar.

Mu by'ukuri, kuba u Rwanda ruvuye muri CEEAC si igihombo, ahubwo ni intsinzi y'ubwisanzure n'ubudahangarwa. CEEAC niyo yahombye urwego rw'ubunyamwuga, igihombo ku nkingi y'umutekano w'akarere, n'uburyo bwo gufatanya n'igihugu gishingiye ku mahame, ukuri n'ubutabera.

The post U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-kuva-muri-ceeac-ntacyo-ruhombye-ahubwo-ceeac-niyo-ihombye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-kuva-muri-ceeac-ntacyo-ruhombye-ahubwo-ceeac-niyo-ihombye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)