Gatsibo: Abagera ku 140 bakatiwe n'inkiko batangiye gukora imirimo nsimburagifungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bantu 140 bari gukora imirimo irimo guharura imihanda, gucukura imiferege n'indi mirimo, ikorwa iminsi itatu mu cyumweru.

Abayikora ni abakoze ibyaha byoroheje birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, urugomo n'ibindi byaha byoroheje bikunze gukorwa n'urubyiruko.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda ari iyo koroshya igifungo hagamijwe gukomeza kubaka no kwigisha Abanyarwanda ububi bw'ibyaha.

Ati 'Mu mwanya wo kujya muri gereza bagafungwa bagatandukanywa n'imiryango yabo, ahubwo batanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bakanitekerezaho. Ni yo mpamvu Leta yacu yashyizeho igihano nsimburagifungo.''

Meya Gasana yakomeje avuga ko abo bantu 140 babajyanye hirya no hino mu mirenge y'Akarere ka Gatsibo.

Yavuze ko bakora ku wa Mbere, kuwa Gatatu no ku wa Gatanu, bagakora amasaha atanu ku munsi, ubundi bagataha bagakomeza gukora indi mirimo no kwita ku miryango yabo.

Meya Gasana yibukije ko uwakatiwe gukora iyi mirimo ntayikore, inzego z'ibanze ziramukurikirana agafatwa agasubizwa muri gereza akarangiza igifungo yari yarakatiwe.

Uyu muyobozi yasabye abakatiwe icyo gihano nsimburagifungo kugikora bishimye bakamenya ko ari inyoroshyo Leta yabagiriye bakabaye bafunze.

Abagera ku 140 batangiye gukora imirimo nsimburagifungo hirya no hino mu Karere ka Gatsibo
Abari gukora imirimo nsimburagifungo hirya no hino mu Karere ka Gatsibo, bakora iminsi itatu mu cyumweru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abagera-ku-140-bakatiwe-n-inkiko-batangiye-gukora-imirimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)