
Byagarutsweho ku wa 12 Gicurasi 2025, aho Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abaforomo, wahujwe n'uw'ababyaza uba ku 5 Gicurasi.
Imyuga y'ubuforomo n'ububyaza igenda itera imbere mu Rwanda kuko nko mu 1995 abayikora babarirwaga muri 400 mu gihugu hose, ariko kuri ubu barenga ibihumbi 17.
Ku rundi ruhande ariko abakora uyu mwuga bamaze iminsi bataka ko bahembwa intica ntikize, bituma ubuzima bwabo budashobora gutera imbere.
Umushahara wabo ubarirwa mu bihumbi 197 Frw. Hari n'abavuga ko bafite impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru ariko bahemberwa ku zo ku rwego rwo hasi.
Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André, yavuze ko bamaze imyaka myinshi bahembwa umushahara utajyanye n'igihe.
Yagize ati 'Muri iyi minsi nubaza ikibazo umuforomo, azagusubiza ko ari umushahara muke. Dufite ikibazo cy'uko ukiri hasi ukaba utanajyanye n'igihe, ivugururwa ry'umushahara mu buvuzi riheruka gukorwa mu 2016, imyaka icumi irashize nta mpinduka.'
Itegeko ry'umurimo riteganya ko umukozi akora amasaha 40 mu cyumweru ariko kwa muganga ntibishobora kubahirizwa.
Ati 'Iyo ugiye nko mu bitaro by'uturere cyangwa ibigo nderabuzima usanga harimo abaganga benshi bagikora amasaha hagati ya 50 na 60, yewe hari n'abayarenza mu cyumweru, ibyo rero bigira ingaruka ku buzima bwacu nk'abakozi ariko bikazigira no bantu duha serivise.'
Gitembagara akomeza avuga ko iyo umukozi atanga serivise ananiwe, bigakubitiraho na cya kibazo cy'imibereho itameze neza kubera wa mushahara ukiri muke byanze bikunze bigira ingaruka zitari nziza mu kazi bari gukora.
Yasabye bagenzi be gukorana umwete, bagatanga sirivise zirimo ubushishozi kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abaturage bakorera.
Abaforomo n'ababyaza mu Rwanda bagize hejuru ya 65% by'umubare w'abaganga bari mu gihugu.





