
Ni amakuru yamenyekanye ku wa 11 Mata 2025, bikavugwa ko hari amafaranga uyu muyobozi yafashe nk'inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n'aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore, abaturage bakaba bifuza ko yabishyura ku neza.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangarije IGIHE ko uyu muyobozi yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho ibyo ashinjwa.
Ati 'Ni byo yafunzwe kubera amafaranga y'abaturage.'
Meya Ntazinda ntiyasobanuye byinshi ku ifatwa ry'uyu muyobozi, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Nkomero mu Karere ka Nyanza.
Gitifu w'Akagari ka Nyabinyenga afitiye abaturage ideni ry'agera ku bihumbi 500 Frw, bifuza ko abishyura.

Ibiro by'Umurenge wa Cyabakamyi ubarizwamo Akagari ka Nyabinyenga, mu Karere ka Nyanza