Amb. Col Rutabana yanenze umuryango mpuzamahanga wicecekeye Abatutsi bicirwa muri RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Col. Rutabana yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Ggolo ruri mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Uganda, inshuti zabo ndetse n'abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye bakorera muri Uganda.

Ambasaderi Col Rutabana yabwiye RBA ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera ibibera muri RDC, aho abo mu bwoko bw'Abatutsi bibasirwa bakicwa nyamara ijambo ntibizongere rihora risubirwamo n'abagize umuryango mpuzamahanga.

Ati 'Ikintu cya 'Never Again' [ntibizongere] abantu bakwiye kutayivuga bashinyitse, ndavuga cyane cyane umuryango mpuzamahanga. Turabivuga tukabivuga ariko nk'ubu wareba ibiri mu gihugu cy'abaturanyi cya RDC, Abanye-Congo b'Abatutsi bamaze iminsi batotezwa kandi bigaragara ko hari n'umugambi wo kubatsemba.'

Yavuze ko abadipolomate bifatanyije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kumva ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC kandi bukorwa na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda atari ikintu cyoroheje.

Ati 'Abahagarariye ibihugu byabo hano barabibona. Kuza tuvuga buri gihe ngo ntibizongere kuba kandi babibona biri gukorwa n'ababikoze n'ubundi, kandi iruhande rw'u Rwanda mu gihugu cy'abaturanyi. N'ibindi bihugu byaba bigifite iyo ngengabitekerezo dushaka kubiha ubwo butumwa.'

Ambasaderi Col Rutabana yavuze ko ubwo butumwa iyo butanzwe ku badiplolomate gutyo babugeza mu bihugu baba bahagarariye ku buryo bigaragaza ukuri k'urwo rwango rugaragarizwa Abanyekongo b'Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa rwa Ggolo muri Uganda rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 10 y'Abatutsi barohowe mu Kiyaga cya Victiroria yabaga iturutse mu Rwanda yagiye irohwa mu Mugezi wa Nyabarongo n'indi iwisukamo.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Rutabana Joseph yasabye Umuryango mpuzamahanga kutarebera ibibera muri RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-col-rutabana-yanenze-umuryango-mpuzamahanga-wicecekeye-abatutsi-bicirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)