Ingabo z'u Rwanda zavuye ku buntu abarenga 400 muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangijwe ku 1 Werurwe 2025 ku batuye muri Komine ya Mingala hagamijwe kugeza ku baturage serivise z'ubuvuzi zisumbuye no gukemura ibibazo bikomeye by'ubuzima byugarije ako gace.

Iki gikorwa cyateguwe n'itsinda ry'Ingabo z'Abaganga (RWAMED X), bavuye abaturage indwara zirimo malaria, izo mu mara, iz'uruhu, gusuzuma indwara z'abagore n'abakobwa ku bo mu bice by'icyaro n'izindi.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y'Ingabo bugaragaza ko bitewe n'indwara zo mu kanwa zigaragara cyane muri aka gace, hatanzwe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye z'amenyo zirimo amenyo yatobaguritse (caries), indwara zifata ishinya, ndetse n'izindi zibasira mu kanwa zose.

Banasuzumwe indwara zitandura nk'umuvuduko w'amaraso na diabète, hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bahagaze n'uko bafata neza ubuzima bwabo, bakirinda indwara.

Abasirikare b'u Rwanda bavuye ku buntu abagera kuri 435 muri Centrafrique
Abaturage bapimwe n'indwara zitandura zirimo n'umuvuduko w'amaraso
Ibi bikorwa byerekana ubufatanye hagati y'Ingabo z'u Rwanda n'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-bavuye-ku-buntu-abarenga-400-muri-centrafrique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)