
Ni urupfu bitazwi neza igihe rwabereye gusa umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku itariki 2 Gashyantare 2025, nyuma y'uko abaturanyi be bagize amakenga kubera kumara iminsi batamubona.
Bikekwa ko nyakwigendera yaba yarahitanywe n'uburwayi yari asanzwe afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yahamirije BTN iby'urwo rupfu ndetse avuga ko n'iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku cyaruteye.
Ati 'Ku Cyumweru Saa Yine z'amanywa ni bwo twahawe amakuru n'ubuyobozi bw'Akagari ka Ruganda ko Rubagumya wabaga mu nzu twamwubakiye ngo agire ubuzima bwiza batakimubona. Abaturanyi barahageze ngo barebe ko ahari ariko yari amaze iminsi arwaye bakomanze babura umuntu ubakingurira. Nyuma baciye idirishya ngo bamenye ikibazo yaba yagize basanga arambaraye ku gitanda yarapfuye.'
Ingabire yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe i Rusizi ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Uwo muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kuba mu nzu bonyine by'umwihariko mu gihe umuntu arwaye kuko bikekwa ko urupfu rw'uwo mugabo rwagizwemo uruhare no kuba yarabuze umuntu umuba hafi ngo abe yamujyana kumuvuza.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-wibanaga-mu-nzu-yasanzwe-yarapfuye