Yakundaga Imana cyane: Urwibutso kuri Pasiteri Ezra Mpyisi wasize umurage wa Bibiliya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, kibera muri Kaminuza y'Abalayiki b'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, UNILAK, yatangijwe bigizwemo uruhare rukomeye na we.

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana afite imyaka 102 ku wa 27 Mutarama 2024.

Yavukiye mu Mataba mu 1922, akurira ahitwa i Gitwe ari naho yakoreye mbere yo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Mozambique, RDC na Kenya.

Pasiteri Mpyisi yari mu Banyarwanda babitse amateka yo hambere ku Ngoma z'Abami dore ko yabanye cyane n'umuryango w'Umwami Rudahigwa, akaba n'Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Uyu musaza yakundaga kuvuga ko ari 'Umunyarwanda wuzuye utari ikibyarirano'.

Abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Ezra Mpyisi bakurikiye ikibwirizwa uyu mukambwe yari yaratanze akiri muzima kigaruka ku gukurikira Imana, kumenya inzira y'ukuri ndetse no kwizera Yesu Kristo.

Mudidi Emmanuel wabaye Minisitiri w'Uburezi kuva mu 1999 kugeza 2001, akanaba n'umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda uri mu batanze ubuhamya kuri Mpyisi, yavuze ko yamenyanye na nyakwigendera mu 1970 ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya.

Yavuze ko yamubereye umubyeyi muri ibyo bihe kuko yakunze kumugira inama kandi yabonye ari umugabo ufite ubwenge n'ubumenyi ndetse agakunda Imana.

Yemeje ko ibikorwa bye bizakomeza kuzirikanwa kuko byigaragaza.

Ati "Ni umusaza tutazibagirwa kandi imbuto ze ziragaragara. Ni umubyeyi wadukundaga cyane."

Mudidi yavuze uko Mpyisi yakunze kugenda mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo na Minisiteri y'Uburezi asaba ko Kaminuza ya UNILAK yakemerwa nk'imwe mu zigenga zatangiye mbere mu Rwanda.

Yashimangiye ko uruhare yagize rwerekanye inyota yari afite y'uko Abanyarwanda bagira ubumenyi. Yemeje ko amuzi nk'umuntu ukunda Imana kandi wihebeye gusoma Bibiliya.

Kaminuza ya UNILAK yashimye umusanzu ukomeye Pasiteri Ezra Mpyisi yagize mu ishingwa ryayo ndetse n'uburyo yakomeje kuyiba hafi no kuyiragiza Imana.

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean, yasobanuye uko Pasiteri Ezra Mpyisi yagize uruhare rukomeye mu buzima bw'iyi kaminuza bityo ko ikaba igiye gushyiraho igice cy'isomero cyihariye, kizashyirwamo ibitabo Mpyisi yayihaye mu bihe bitandukanye.

Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi, yagaragaje ko mu gukomeza kuzirikana ibikorwa bya Se, hashinzwe umuryango wa Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation ukora ibikorwa birimo gutanga Bibiliya, Ishuri rya Bibiliya ufite n'ikigega kizafasha abana bo mu miryango itishoboye bakiga.

Gérard Mpyisi yavuze ko bifuza gufasha abana b'amikoro make kwiga by'umwihariko abiga mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro TVET.

Ati 'Turashaka gushyiraho ikigega cy'uburezi. Ubu murabizi hano mu Rwanda Leta ifite ibyo ikora kandi ikora neza, NGOs nazo ziragerageza ariko turacyafite abana benshi baturuka mu miryango itishoboye kandi badashobora kwiga. Turashaka gushyiraho icyo kigega ngo tuzajye tubona amafaranga yo gufasha abo bana kugira ngo bashobore kujya kwiga.'

Yongeyeho ati 'Turashaka kwibanda cyane cyane ku bana bajya kwiga imyuga muri TVET. Mwese murabizi ko umwana unyuze muri ayo mashuri avamo afite ikintu ashobora gukora n'intoki ze, aba yize umwuga. Bene abo ni bo banabona n'akazi mu buryo bworoshye.'

Umuryango wa Ezra Mpyisi watangaje ko nyuma y'urupfu rwe, wakomeje gahunda yari afite yo gutanga Bibiliya aho hakoreshejwe arenga miliyoni 9 Frw.

Gérard Mpyisi yavuze ko Bibiliya zatanzwe ku bantu bo mu matorero n'amadini atandukanye kuko harimo n'izahawe Abayisilamu.

Yongeye gusaba abantu n'imiryango itandukanye gukomeza kubashyigikira muri icyo gikorwa.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2025 hazatangizwa ishuri rya Bibiliya rizajya rikorera muri UNILAK buri wa Gatandatu kandi hifuzwa ko mu gihe ryaba ryagaragaje umusaruro, Umuryango wa Ezra Mpyisi wazakomeza gukorana na Kaminuza hakaba hashyiramo ishami rya Tewologiya.

Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi, yagaragaje ko bifuza gushinga ikigega cyita ku bana batishoboye bakabasha kwiga
Inshuti n'abavandimwe bongeye kwibutswa amateka ya Mpyisi abakora ku mutima
Umuryango wa Ezra Mpyisi wagaragaje ko ugiye gutangiza ishuri rya Bibiliya
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yasobanuye uko Pasiteri Ezra Mpyisi yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Kaminuza
Monique yavuze ko Ezra Mpyisi yari umuntu w'umunyakuri, ukundi Imana ndetse n'ijambo ryayo
Mudidi Emmanuel wabaye Minisitiri w'Uburezi, yavuze ibigwi Ezra Mpyisi bamenyanye mu 1970
Ababyeyi bakuze bitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye icyo gikorwa bongeye kuzirikana ibigwi n'amateka bya Ezra Mpyisi
Korari yafashije muri iki gikorwa
Abitabiriye igikorwa cyo kumwibuka bakurikiye kimwe mu byigisho yasize atanze
Inshuti z'Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi zitabiriye iki gikorwa
Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi
Mudidi Emmanuel akurikiye icyigisho cya Ezra Mpyisi

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-kuba-yujuje-imyaka-103-urwibutso-kuri-pasiteri-ezra-mpyisi-wasize-umurage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)