
EAPCCO ni umuryango ugizwe n'ibihugu 14 byo muri Afurika y'Iburasirazuba urwanya ibyaha bishobora gukorerwa mu bihugu binyamuryango bikagira ingaruka ku bindi bihugu binyamuryango.
Mu nama zose uwo muryango ukora buri gihugu kiba gihagarariwe kugira ngo imyanzuro ifatirwe hamwe, ariko igihugu kinyamuryango kitabonetse gishobora gutanga impamvu.
Ubwo hatangizwaga igice cya mbere cy'iyo nama gihuza abahagarariye inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu binyamuryango hari gusa abanyamuryango 13 muri 14.
Igihugu kitari gihagararariwe ni RDC kandi amakuru IGIHE ifite ni uko kitari cyatanze impamvu.
RDC ntiyagaragaye muri iyi nama mu gihe umubano wayo n'u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi.
Amategeko EAPCCO igenderaho ateganya ko igihugu cyititabiriye inama kandi kitatanze impamvu kitabuza ibindi gukora inama no gufata imyunzuro ikanemezwa.
Nyuma yo kwemeza iyo myanzuro hari igihugu kidahagarariwe, iyo kigize imyanzuro cyangwa umwanzuro kitishimira cyemerewe kuvuga ko kitazawushyira mu bikorwa ku ruhande rwacyo.
Iyemezwa ry'imyanzuro mu nama y'inteko rusage ya EAPCCO rica mu nzira eshatu aho mu gice cya mbere cy'inama gihuza abahagarariye inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu byabo hategurwa raporo ikubiyemo ibyemeranyijweho byakurikizwa mu mwaka.
Iyo raporo ishyikirizwa abahagarariye polisi muri ibyo bihugu baterana mu gice cya kabiri cy'inama, bakayishingiraho bakora indi igashyikirizwa inama y'abaminisitiri bafite polisi mu nshingano muri ibyo bihugu noneho bakaba ari bo bemeza iyo raporo nk'imyanzuro.
EAPCCO ni umuryango washinzwe mu 1998 kuri ubu ukaba igizwe n'ibihugu binyamuryango 14 ari byo Rwanda, u Burundi Ibirwa bya Comores, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na RDC.
