Ni amatora azakorwa n'abagize Inama Njyanama z'Imirenge yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Aya matora azatangira saa tatu za mu gitondo abere ku Biro bya buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali. Muri buri akarere hazatorwa abajyanama babiri bazatorwa mu bagize Inama Njyanama z'Imirenge baturukamo.
Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ryaravuguruwe, riteganya ko Umujyi ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n'Umukuru w'Igihugu.
Batandatu muri bo batorwa mu turere dutatu tw'Umujyi wa Kigali hagatorwa babiri muri buri karere barimo umugore n'umugabo. Aba bajyanama bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
