Abakunda ikipe y'igihugu Amavubi bashimye uburyo Kapiteni wayo, Bizimana Djihad yifatiye ku gahanga umunyamakuru wamubwiye ko u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, ubwo ikipe y'igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Côte d'Ivoire, yari isoje imyitozo, maze Kapiteni Bizimana Djihad n'umutoza Frank Spittler bagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy'abanyamupira.

Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d'Ivoire kuri uyu wa Kane, saa Tatu z'ijoro z'i Kigali.

Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy'abanyamupira.

Djihad yamusubije ati 'Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y'umukino.'

Djihad BIZIMANA yimanye @RwandaAmavubi pic.twitter.com/Iinh8grqOZ

â€" Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) June 6, 2024



Source : https://yegob.rw/abakunda-ikipe-yigihugu-amavubi-bashimye-uburyo-kapiteni-wayo-bizimana-djihad-yifatiye-ku-gahanga-umunyamakuru-wamubwiye-ko-u-rwanda-atari-igihugu-gikomeye-mu-mupira-wamaguru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)