Jali Group yunamiye Abazize Jenoside yizeza ubufatanye mu iterambere ry'Umurenge wa Jali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, witabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Jali Group Ltd, Nkundimana Félix, ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Iyamuremye François.

Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abitabiriye iki gikorwa bose bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rw'uyu Murenge, babanza kugirana ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside muri ako gace.

Uru Rwibutso rwakusanyirijwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bakuwe mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Jali, abakuwe i Shyorongi, Kanyinya, Jabana n'ahandi.

Umyobozi ushinzwe ibikorwa muri Jali Group, Avemariya Vedaste, yavuze ko iki gikorwa hari byinshi kivuze mu ku bakozi bayo cyane ko abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside.

Yagize ati 'Abakozi dufite hafi ya 90% ni urubyiruko ndetse abenshi ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bazi neza ibyabe. Turagira ngo rero tubafashe kureba, kumva no guha agaciro Abatutsi bishwe.'

'Iyo utazi iyo uva ntabwo umenya n'iyo ugana, turi kureba ingorane twahuye nazo mu gihe cyashize kugira ngo biduhe imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza h'igihugu cyacu.'

Umurenge wa Jali ufite igisobanuro kinini kuri Jali Group cyane ko ariho iki kigo cyahisemo nk'ikitegererezo mu gukomeza kuba kugasongero mu mikorere yayo.

Iyi niyo mpamvu Jali Group yahise yiyemeza gukorana n'Umurenge wa Jali igaha akazi abantu babiri b'urubyiruko barokotse Jenoside batuye muri uyu Murenge nk'intambwe ya mbere yo gukomeza gufatanya kuwubaka.

Jali Group ni ikigo cyatangiye mu 2013 kikaba kirimo ibindi birimo icy'imari, icy'ibaruramari n'icy'ubugenzuzi.

Abakozi ba Jali Group bunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi
Basuye urwibutso rwa Jenoside rw'Umurenge wa Jali bizeza ubufatanye uwo murenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-group-yunamiye-abazize-jenoside-yizeza-ubufatanye-mu-iterambere-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)