Yatanze Mituweli 500! Tecno yunamiye inziraka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tecno Mobile Rwanda nayo yifatanyije n'abanyarwanda bose muri ibi bihe, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ahiciwe Abatutsi basaga 3,000.

Ubwo bunamiraga izi nzirakarengane, bamwe mu bakozi ba Tecno Mobile Rwanda bari bahagarariye abandi basobanuriwe muri macye amateka y'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umukozi wa Ibuka, Gasigwa Gilbert yavuze ko uru rwibutso rufite umwihariko w'uko Umuryango w'Abibumbye wasize Abatutsi mu kaga bari babahungiyeho bazi ko bashobora kubarinda ariko bikaza kurangira bishwe muri Mata 1994.

Yagize ati: 'Abagize Umuryango w'Abibumbye bari hano mu Rwanda bafite inshingano yo kubungabunga amahoro, nicyo cyari cyabazanye ariko n'Abatutsi bahigwaga bari batuye hano mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro, mu nkengero zaho, babahungiyeho bizeye ko bari bubone ubutabazi ariko ntabwo ari ko byagenze baje kubasiga birangira babishe.'

Yakomeje avuga ko uru rwibutso ari ikimenyetso kigaragaza ugutsindwa k'Umuryango w'Abibumbye cyangwa kunanirwa gushyira mu nshingano icyari cyabazanye mu Rwanda.

Nyuma yo gusangizwa incamake y'amateka akakaye y'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, itsinda ryaturutse muri Tecno ryagejeje ubutumwa bw'ihumure kuri bamwe mu bagize Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).

Umukozi ushinzwe Itumanaho, Isakazamakuru ndetse n'ibikorwa bya Tecno, Muhire Léon Pierre yatangaje ko atari ubwa mbere Tecno ikoze igikorwa nk'iki, asobanura ko bahisemo kugenera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwishingizi 'ubufasha bw'ubuzima' kubera ko iyo umuntu afite ubuzima abasha gukora n'ibindi byose.

Yagize ati: 'Twatekereje ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi mu miryango iba ikeneye iryo humure no kwegerwa. Ni muri urwo rwego rero twatekereje kuza kwibuka nk'abakozi ba Tecno kandi nka Tecno muri rusange mu Rwanda hose, tukaza kwibukira hano i Nyanza nka hamwe hafi hatwegereye kuko dukorera muri Kigali, tukaza tukibuka, tukamenya amateka tukayiga, ariko tukarenga n'icyo kintu tugafasha n'Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka gace.'

Umwe muri aba babyeyi bahawe ubwishingizi witwa Mukabaruta Herena, yatangaje ko bishimye cyane ku bw'ubu bufasha bahawe kandi bashimira Tecno yabatekerejeho.

Yagize ati: 'Turishimye, turabashimiye ku bw'uko baduhaye Mituelle de Sante muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu ni ukuvuga ko Mituweli idahagarara, ahubwo irakomerezaho twivuza. Ubwo rero, ni ubuzima bwiza baduhaye uyu mwaka wa 2024 na 2025.

Turabashimiye rero Tecno, dushimira GAERG, dushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'urubyiruko aba yaratoje kwita ku babyeyi, babo Imana ibahe umugisha.'

Usanganwa Augustin nawe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: 'Ka Mituweli rwose turagashima cyane, kubera ko buriya iyo ufite Mituweli uba ufite ubukire buhagije nta n'icyanagushobora. Buri ndwara yose yaba ikujeho ugomba kujya kuyivuza, cyangwa umwana yaba arwaye ukagenda ntugire icyo utinya. Nta bushobozi twe tuba dufite, muba mutwibutse nk'abantu bakuze b'intwaza, namwe rubyiruko rubyiruka ubungubu, Imana ibongere imigisha, mudushimira na Paul Kagame n'ubuyobozi bwiza.'

Ubuyobozi bwa GAERG bwashimiye byimazeyo Tecno Mobile Rwanda ku gikorwa cy'ingenzi yakoze, avuga ko ibi bishimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirimo abanyarwanda beza 'bagenda muri wa mujyo n'icyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashakamo umunyarwanda muzima."

Nyuma yo gusoza iki gikorwa, Tecno yifatanije n'Umuryango wa Our Past wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu, cyaranzwe n'imikino, ubuhamya, indirimbo ndetse n'ubutumwa bugaruka ku kwibuka ku nshuro ya 30 ndetse no guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Tecno Mobile Rwanda yifatanyije n'Abarokotse kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Ni igikorwa bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro


Basobanuriwe amateka y'uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 105,600 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Bamwe mu bakozi ba Tecno bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Bamwe mu babyeyi barokotse nabo bashyizeho ururabo


Bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro


Kuri uru rwibutso habashije kurokokera Abatutsi 100 gusa


Mu rwego rwo kurushaho kubakomeza, Tecno yahaye ababyeyi barokotse Jenoside bafashwa n'umuryango wa GAERG ubwishingizi mu kwivuza


Tecno kandi, yifatanije n'umuryango w'urubyiruko 'Our Past' mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda


Ni mu gikorwa nacyo cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro


Cyitabiriwe n'urubyiruko rusaga 5,000



N'abanyamahanga bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka


Hacanwe urumuri rw'icyizere


Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe kubahiriza inyigisho rwahawe

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141781/yatanze-mituweli-500-tecno-yunamiye-inzirakarengane-zazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yifa-141781.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)