Kwibuka30: Rayon Sports yunamiye inzirakareng... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho n'umuryango wa siporo nawo watakaje abakunzi bawo.

Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024 rukaba rwatangiriye ku rusengero rwa New Life Bible ku Kicukiro Saa munani, abagize umuryango wa Rayon Sports bazamuka berekeza i Nyanza ku rwibutso, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, basura n'ubusitani bw'uru rwibutso, basobanurirwa amateka banakangurirwa kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ayoboye umuryango wa Rayon Sports niwe wari urangaje imbere uyu muryango wari ugizwe n'abakinnyi b'ikipe y'abagabo, abakinnyi b'ikipe y'abagore, ndetse n'abafana b'iyi kipe muri rusange. Yavuze ko impamvu bakora uru rugendo ari ukugira ngo bifatanye n'abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: 'Nk'uko tujya tubikora muri ibi bihe, umuryango wa Rayon Sports dufata umwanya tugakora urugendo, tugasura rumwe mu nzibutso ziri mu gihugu kugira ngo twifatanye n'abandi Banyarwanda muri rusange mu kwibuka. Kwibuka kubera iki, twibuka muri rusange Abanyarwanda, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko ni ngombwa nk'Abanyarwanda."

"Umuryango wa Rayon sports uri mu bandi Banyarwanda, tugomba rero kubibuka kugira ngo tubasubize agaciro kabo. By'umwihariko rero nk'umuryango wa Rayon Sports, umuryango w'Abasiporutifu, abapfuye ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu. 

Abo nabo turabibuka ariko noneho no muri abo harimo abakunzi ba Rayon Sports, abanyamuryango se cyangwa n'abashinze Rayon Sports, abakinnyi bayikiniye, abasiporutifu n'abandi muri rusange. Abo nabo turaza tukabibuka tugakora iki gikorwa kugira ngo gikomeze kibere isomo n'abandi basiporutifu".


Abayobozi ba Rayon Sports bunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Uwayezu Jean Fideli yakomeje avuga ko muri aba basiporutifu harimo urubyiruko kandi mu gihe Jenoside yabaga mu bayigizemo  uruhare hakaba hari harimo urubyiruko akaba ariyo mpamvu bikwiye ko noneho hongera gukoresha  izo mbaraga z'urubyiruko hubakwa igihugu.

Yagize ati: 'Abasiporutifu cyane cyane harimo urubyiruko, igihe Jenoside yabaga muri iki gihugu imbaraga z'urubyiruko zakoze akazi gakomeye cyane mu gusenya igihugu, mu kwica abantu. Ubu rero na none ni byiza ko dukoresha izo mbaraga z'urubyiruko rwacu mu kongera kubaka igihugu, mu kongera kubaka siporo Nyarwanda kuko siporo ni urukundo, ni ugukundana, ni ugufatanya, ni ugufasha kubaka igihugu."

"Abo rero, iyo tuje hano bahakura amasomo menshi cyane dore ko benshi bashobora kuba baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyo tuje na none hano hari amasomo tuhakura bakatuganiriza, bakatubwira urupfu abacu bapfuye, abanyarwanda bapfuye ku buryo tuhakura amasomo yo kwanga ikibi.

Nk'uko babidusobanuriye mwabyumvise ubu ikigezweho ni ukuyihakana, abayikoze barayiteguye barayikora ubu bageze igihe cyo kuyihakana. Urubyiruko rero twebwe, mwebwe n'abasiporutifu muri rusange ni inshingano zacu zo kurwanya abo ngabo bashaka kuyihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bakoresheje siporo' .

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ikipe ya Rayon Sports yasuye rushyinguyemo imibiri  irenga ibihumbi 105, muri bo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro. 

Ntabwo ari ubwa mbere iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikoze iki gikorwa kuko mu mwaka ushize n'ubundi bari basuye uri Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro mu gihe muri 2022 ho bari basuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin, Mucyo Didier Junior, umutoza Julien Mette n'abafana basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abafana, abakinnyi n'abayobozi ba Rayon Sports bari mu rugendo rwerekezaga ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Mitima Isaac yunamura inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro



VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141775/kwibuka30-rayon-sports-yakoze-urugendo-rwo-kwibuka-yunamira-inzirakarengane-zazize-jenosid-141775.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)