U Rwanda rwasabwe gufasha ibindi bihugu bya Afurika kurandura Malaria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko 94 by'abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika mu gihe hanabarizwa 94% by'abahitanwa na yo mu Isi.

Kuva tariki 21-27 Mata 2024 mu Rwanda hateraniye inama igamije gusuzuma aho urugendo rwo kurandura Malaria rugeze no kwigira hamwe ikoranabuhanga ryafasha mu kuyihashya.

Umuyobozi Mukuru wa Multilateral Initiative on Malaria, Prof Rose Leke yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria, rugabanya imibare y'abayirwara n'abo ihitana bitewe n'ingamba zitandukanye zirimo no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati 'Twaje kuvugana na Minisitiri w'Intebe no kumusaba ko Guverinoma yadufasha kugeza ibyiza bakoze ku bindi bihugu, kugira ngo aho Malaria ikibereye umutwaro bashobore kwigira ku byo u Rwanda rukora kandi bizagabanya Malaria kuko ubu tugeze aho gutekereza kuyirandura.'

Yahamije ko ari ngombwa ko abaturage bagira uruhare muri uru rugamba rwo kurwanya Malaria.

Mu Rwanda abarwara malaria ku mwaka bavuye kuri miliyoni hafi eshanu mu 2017 bakagera ku bihumbi 627 mu 2023, bigaragaza igabanyuka rya 90%, mu gihe abo yahitanye ari 51 gusa.

Prof Leke ati 'Ingamba nziza u Rwanda rwafashe zikwiye gusangizwa ibindi bihugu bya Afurika bigashishikarizwa no kurushaho gukora uko byakoraga, bigashora amafaranga mu kurwanya indwara z'ibyorezo zitandukanye kandi u Rwanda rurabikora mu gihe ibindi bihugu bitabikora ahubwo bigatega amaboko abaterankunga gusa.'

Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kurwanya Malaria imbere mu gihugu, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Yahamije ko igihugu cyakoze byinshi mu guhashya Malaria ariko hakiri indi ntambwe yo gutera kuko mu gihe umuntu ugabanyije imbaraga Malaria yakongera kwiyongera.

Ati 'Twari tugeze ku mibare myiza nubwo idahagije kuko urugamba ruracyakomeza kuko Malaria ni indwara urangara gato ikaba yakongera kuzamuka. Aho tugeze rero turashaka gukomeza, intego ni uko tuyirandura burundu ariko hari aho ugeza bikaba ngombwa ko ukorana n'abaturanyi kuko hari ibyo wakora ukageza ku mupaka imibu ishobora kuva hakurya ikarara ije ikongera igatangira ikindi kibazo.'

Icyorezo cya Malaria ubu kigaragara cyane mu bice by'Intara y'Amajyepfo y'igihugu cyane cyane mu mirenge ikora ku mupaka, ahanini bitewe n'ikibazo cy'imibu ituruka hakurya y'umupaka.

Dr Nsanzimana yagaragaje ko muri iyo mirenge hari gukoreshwa gahunda zikomatanyije mu kurwanya Malaria hakoreshejwe kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutera imiti hakoreshejwe drones zishobora gutahura ahantu imibu iri kororokera zikahatera imiti.

Inama ya Mpuzamahanga yo kurwanya Malaria imaze icyumweru ibera mu Rwanda yitabiriwe n'abantu 1700 barimo abashakashatsi kuri Malaria, abaganga n'abafatanyabikorwa mu kuyihashya baturutse mu bihugu 62 by'Isi.

Abayobozi bashinzwe kurwanya Malaria bashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kuyihashya
Prof Leke yashimye uburyo u Rwanda rwateguye inama ya MIM
Prof Leke yasabye ko u Rwanda rwakwigisha ibindi bihugu kurwanya Malaria
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu Majyepfo ari ho hari gushyirwa imbaraga mu kurwanya Malaria



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-abashinzwe-kurandura-malaria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)