REG yihereranye K Titans, APR itsinda UGB (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo muri Basketball mu Rwanda yari yakomeje mu ijoro ryakeye, aho APR BBC na REG BBC nta kosa na rimwe zakoze.

Wari umunsi wa 11 mu mikino ibanza, hakaba habaye imikino ibiri gusa uwo REG BBC yakinnyemo na K Titans ndetse n'uwo APR BBC ikubutse Qatar mu mwiherero wo kwitegura BAL yakinagamo na UGB BBC.

Iyi mikino yose ikaba yabereye muri LDK, saa 18h00' habanje umukino wa REG BBC na K Titans, ni umukino REG yatsinze mu buryo bworoshye amanota 85-47.

REG BBC ikaba yayoboye uduce twose tw'umukino ibifashijwemo n'abasore nka Kambuyi Pitchou Manga watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 20 na Belleck Bell watsinze 10.

Nubwo Bienvenue Liseko Bolangi wa K Titans wakinnye iminota myinshi muri uyu mukino wose (34'24") agatsinda amanota 17, ntabwo byabujije ikipe ye gutakaza ikanatsindwa irushanwa.

Agace ka mbere karangiye ari 17-11, aka kabiri REG yagatsinze 19-12 bajya kuruhuka ari 36-23. Agace ka gatatu ni ho K Titans yatsikiriye cyane kuko yatsinzwe 25-9 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinzwe 24-15. Umukino warangiye ari 85-47.

REG BBC yatsinze mu buryo bworoshye

Hahise hakurikiraho umukino wa APR na UGB BBC. Ikipe ya APR BBC benshi bafite amatsiko y'uko izitwara muri uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana shampiyona y'umwaka ishize ikaba yarongeyemo abakinnyi bakomeye nka Dixon wakiniye Patriots mu mikino ya Playoffs y'umwaka ushize, Adonis Filer Jovon wari inkingi ya mwamba muri REG BBC n'abandi.

Ntabwo iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yatengushye abakunzi ba yo kuko yatsinze United Generation for Basketball (UGB) amanota 84-62.

Ni umukino utagoye APR kuko uduce twose tw'umukino ari yo yatuyoboye; 17-15, 21-14, bagiye kuruhuka APR ifite 38-29. Agace ka gatatu APR BBC yagatsinze ku manota 24-16 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinze 22-17.

Iyakaremye Emmanuel [Zulu] wahoze akinira ikipe ya APR BBC uba akaba ari muri UGB ni we wakinnye iminota myinshi (35'05") atsinda amanota 5.

Adonis Filer Jovon wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi, 24 mu minota 33'54" yakinnye.

APR BBC na yo nta kosa yakoze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yihereranye-k-titans-apr-itsinda-ugb-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)