![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2024/03/Screenshot_20240302-141450.png)
Umukinnyi w'umunyarwanda Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi, nyuma ya Mama we yavuze ko abakinnyi afatiraho icyitegererezo ari Umufaransa Paul Pogba ndetse n'umunya-Brazil, Neymar Jr.
Uyu mukinnyi wavukiye mu Bubiligi muri 2005 akaba afite imyaka 18, yahisemo kuba yakinira u Rwanda atitaye ku kuba u Bubiligi yavukiyemo bwazamuhamagara.
Hari mu kiganiro 'Le Standard Talk' giheruka gusohoka aho baba baganiriza abakinnyi ba Standard de Liège ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.