Urugamba rugiye guhindura isura : Hahishuwe umugambi mushya wa rutura witezweho kurangiza M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru atangazwa n'Ikinyamakuru Chimp Reports cyandikira muri Uganda, cyavuze ko cyamenye amakuru y'uyu mugambi mushya w'urugamba, aho abasirikare bakuru muri FARDC ndetse n'abayobozi abasirikare ba SADC, bamaze kunoza uyu mugambi.

Ni umugambi uje mu buryo bushya bugamije kurandura uyu mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y'uko ingabo zo muri bimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa SADC, zinjiye muri Congo zigiye guhashya uyu mutwe wa M23.

Chimp Reports ivuga ko uretse abasirikare ibihumbi 100 bazifashishwa muri uyu mugambi mushya, hanateganyijwemo ko hazakoreshwa imbunda za rutura nyinshi, kunoza uburyo bwo gutata ahari abarwanyi ba M23.

Biteganyijwe kandi ko hazakoreshwa indege z'intambara zirimo n'izitagira abapilote zizwi nka Drones zimaze iminsi zinatangiye gukoreshwa.

Uyu mugambi wamaze kunozwa, ndetse Perezida Felix Tshisekedi, yohereje Maj Gen Shora Mabondani mu burasirazuba bwa Congo burimo iyi mirwano, kugira ngo ajye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mugambi, aho azaba akora nk'Umuyobozi mushya w'Akarere ka 34 ka Gisirikare.

Uyu Mujenerali wa FARDC, yageze i Goma kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 yakiranwa icyubahiro gihebuje n'abayobozi mu nzego za politiki muri Congo, ndetse na we aboneraho gusaba abaturage kuzagira uruhare muri uru rugamba ngo bahanganyemo n'umwanzi.

Ni mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko na wo wambariye urugamba ndetse ko witeguye kwirwanaho no kurinda abaturage bari mu bice ugenzura, gusa ukavuga ko bamaze iminsi bibasiwe n'ibitero bya FARDC n'abambari bayo badahwema kubica babarashe umusubirizo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urugamba-rugiye-guhindura-isura-Hahishuwe-umugambi-mushya-wa-rutura-witezweho-kurangiza-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)