Peter yishimiye gutsinda ibitego 2 APR FC yamubenze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu mushya wa Police FC ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor yavuze ko yishimiye gutsinda APR FC yamubenze ikanga kumusinyisha.

Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, APR FC yakinaga na Police FC mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari.

Umukino warangiye igikombe cyegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda APR FC 2-1, ibitego byose bya Police FC byatsinzwe na Peter Agblevor wahoze akinira Musanze FC.

Uyu rutahizamu mbere yo kwerekeza muri Police FC byavuzwe ko yifuzwaga n'amakipe arimo APR FC ndetse na Rayon Sports.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Peter yavuze ko yishimiye gutsinda ibi bitego bibiri akanabitsinda ikipe nka APR FC yamwifuje ariko ntimusinyishe.

Ati 'Ndishimye cyane gutsinda ibitego 2 ku mukino wa nyuma, ukabitsinda ikipe nka APR FC. Mbere na mbere reka nshimire umutoza, hari ibyo yambwiye tugiye mu rwambariro tugarutse ndabikosora ni cyo cyabaye.'

Yemeje ko amakuru y'uko hari ibiganiro yagiranye na APR FC ari yo ariko na none nta byinshi yabivugaho cyane ko bitakunze ko ayisinyira.

Ati 'Byari byo rwose ariko urabizi nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru ushobora kubona amahirwe ariko nyuma ntibikunde. Nta kindi kintu nabivugaho kuko biri hagati y'umujyanama wanjye ndetse n'ikipe ya APR FC, njye ntacyo nabivugaho.'

Peter Agblevor yinjiye muri Musanze FC muri Kanama 2022 ubwo yari avuye muri Etoile del'Est yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yayikinnyemo imyaka 2 ari bwo yahitaga asinyira Police FC.

Peter Agblevor yishimiye gutsinda ibitego 2 APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/peter-yishimiye-gutsinda-ibitego-2-apr-fc-yamubenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)