Amakosa 3 yakozwe n'abasifuzi mbere y'uko APR FC itsindwa igitego cya 2 na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaraye itsinzwe na Police FC 2-1 ndetse ihita iyitwara igikombe cy'Intwari cya 2024, ni umukino waranzwe n'imvururu nyinshi kubera igitego cya kabiri kitavuzweho rumwe.

Ni umukino wasojwe mu mpaka nyinshi bitewe n'igitego cya kabiri Police FC yari imaze gutsinda kitavuzweho rumwe aho abakinnyi ba APR FC bashinje abasifuzi kubogama byanatumye icyo gitego gitsindwa.

Muri rusange APR FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 14, Nshimiyimana Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya mbere cyaje kwishyurwa na Peter Agblevor ku munota wa 75 hari mbere y'uko ashyiramo ikindi ku munota 90 ari na cyo cyateje impaka.

Abasifuzi bakoze amakosa 3 mbere y'uko Police FC itsinda igitego cya kabiri

Ikosa rya mbere ni uko Bigirimana Abedi wa Police FC yakoze umupira ariko abasifuzi bakabyihorera cyangwa ntibabibone.

Niyigena Clement yafashe umupira inyuma gato y'urubuga rw'amahina atanga umupira kwa Pitchou ariko mbere yo kumugeraho unyura kuri Bigirimana Abedi wa Police FC, iyo urebye neza amashusho ubona ko uyu mukinnyi umupira yawukoze ariko umusifuzi Aline wari uyoboye umukino ntiyabibona.

Pitchou yakorewe ikosa mu maso y'umusifuzi Mugabo Eric biba iby'ubusa

Umukinnyi wo mu kibuga hagati muri APR FC, Nshimirimana Ismail Pitchou ubwo yari amaze kwakira uyu mupira, yagiye ashaka uburyo yagenda yicuma ariko abakinnyi ba Police FC barimo Muhadjiri na Akuki Jibrine bamushyira ku gitutu.

Muri uku kumushyira ku gitutu, ni bwo yisanze hafi y'umusifuzi wa mbere w'igitambaro, Mugabo Eric ari nabwo Jibrine yaje amuturuka inyuma ashaka kumutera 'tackle' ariko umupira arawuhusha ahubwo asigarana akaguru ka Pitchou. Nubwo byabereye mu maso y'umusifuzi nta kosa yigeze asifura.

Kwivuguruza k'umusifuzi Eric

Ibi bikimara kuba, Eric yahise asifura agaragaza ko ari APR FC igomba kurengura (gusa ntibyari byo kuko ni Pitchou wari wawurengeje nubwo yakorewe ikosa), akimara gusifura ko APR FC irengura, Aline wari umusifuzi wo hagati utari unegereye aho umupira warengeye kuko yari hafi n'urubuga rw'amahina, yerekanye ko ari Police FC irengura na Mugabo Eric ananirwa kwihagararaho ku cyemezo yari yafashe ahita ahindura icyerekezo.

Mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo kuburana ni bwo Hakizimana Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi Bigirimana wahise areba uko Peter ahagaze akamuhereza na we ahita ashyira mu rushundura, umukino warangiye ari 2-1.

Ikosa ryakorewe Pitchou
Eric yabanje kwerekana ko ari APR FC irengura
Yahise ahindura uruhande
Byahise biteza imvururu nyinshi
Abakinnyi ba APR FC ntabwo babyumvaga
Abasifuzi bari ku rwego rwo hasi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakosa-3-yakozwe-n-abasifuzi-mbere-y-uko-apr-fc-itsindwa-igitego-cya-2-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)