Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu cyubahiro,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri  iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi wasezeweho ndetse unashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.


Ni umuhango watangiriye iwe mu rugo ku isaha ya saa mbili za mu gitondo hanyuma ukomereza kuri ku rusengero rwa Adventist University of Central Africa (Auca) ruri i Masoro.


Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho bwa mu rusengero mu marira menshi y'abakirisitu b'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi ari nabo yasengeragamo ubusanzwe.


Munzu y'Imana hatanzwe ubuhamya hibandwa ku buryo yakundaga Imana n'abantu ndetse akayikorera atiganda.

Ibi byashimangirwa n'abanyamahanga baje kumuherekeza basanzwe ari abakozi b'Imana mu bihugu bitandukanye.


Umuhungu we Edsoni Mpyisi, umutoya mu bahungu, yashimangiye ko Se yabanaga neza na buri umwe, akarangwa no gufasha rubanda, ibintu bitamusabye gutohoza kuko bivugwa na buri umwe wamubaye iruhande.


Uyu mubyeyi wa benshi yaherekejwe n'abayobozi mu ntego zitandukanye za Leta ndetse n'abikorera bo mu ngeri zitandukanye. Muri abo bayobozi, barimo Dr.Charles Murigande wabaye Minisitiri w'Uburezi,  Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe ndetse akaba na Perezida wa Sena  y'u Rwanda n'abandi.


Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho ku rusengero hanyuma umubiri ujyanwa ku irimbi I Rusororo aho yashyinguwe.


Ku isaha ya saa munani zirengaho iminota mike nibwo abamuherekeje berekeje i Rusororo kumushyingura, igikorwa cyiganjemo amarira menshi no gutanga Bibiliya.


Mbere yo gushyingurwa yabanje arasabirwa n'abakozi b'Imana Pastor Byiringiro n'abandi.

Mu isengesho ryasenzwe, ryari ryiganjemo ko uyu mugabo agiye mu bwami bw'Ijuru cyane ko benshi bemeza ko ariryo yakoreye.


Umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi umaze kururutswa, umukuru w'umuryango, Gerald Mpyisi, umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yasabye ko ababaherekeje bahabwa Bibiliya nk'uko Papa we yabisabye mbere yo kwitaba Imana.


Gerald Mpyisi yavuze ko ubwo Se yari arwariye mu gihugu cya Kenya aribwo yazanye igitekerezo cyo gutanga Bibiliya ndetse asaba uyu muhungu we wari umurwaje ko umunsi azitaba Imana, buri muntu uzamushyingura azahabwa Bibiliya.


Gerald Mpyisi yatekereje ko aho kuzana indabo mu gusezera Papa we, abantu bazajya bagura Bibiliya kugirango zizahabwe abantu bazaba bashyinguye Papa we.


Ni nako byagenze rero, hatanzwe Bibiliya ku bantu baherekeje Pastor Ezra Mpyisi ndetse kuko amasaha yari arimo gukura, Gerald Mpyisi yavuze ko abatarazibona bari buzihererwa aho bari bukomereze gukarabira.


Umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi yahawe inka. Ezra Mpyisi witiranwa na Sekuru, umuhungu wa Gerald Mpyisi yahawe inka nk'uko mu muco Nyarwanda bigenda iyo umwana muto aherekeje umuntu.


Gerald Mpyisi yavuze ko ajya kwita umuhungu we, Ezra Mpyisi, byari ukugirango ibyo we atagezeho uyu mwana azabigereho.


Gerald Mpyisi yashimiye ababafashe mu mugongo kuva umunsi wa mbere bagira ibyago ku wa 27 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2024 bashyinguye umubyeyi wabo.


Gerald Mpyisi, umuhungu mukuru wa Pastor Ezra Mpyisi yashimiye ababafashe mu mugongo




Mbere yo gushyingurwa, Ezra Mpyisi yabanje gusezerwaho mu rusengero rwa Adventist University of Central Africa (AUCA)



Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu Cyubahiro, abuzukuruza baramuherekeza

">

Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu cyubahiro

">Hatanzwe Bibiliya nyuma yo gushyingura Pastor Ezra Mpyisi nk'uko yari yarabisabye

">

Edson Mpyisi, umuhungu muto wa Pastor Ezra Mpyisi yagize ikiniga ubwo yasezeraga kuri Papa we bwa nyuma



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139350/pastor-ezra-mpyisi-yashyinguwe-mu-cyubahiro-bibiliya-zitangwa-ku-bwinshi-amafoto-video-139350.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)