Congo : Inama y'igitaraganya yatumijwe na Tshisekedi yemeje ingamba zikarishye zirimo kwirinda ko M23 ifata Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Umutekano, Jean Pierre Bemba ubwo iyi nama Nkuru y'Umutekano yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare yari ihumuje.

Yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yatumije iyi Nama Nkuru y'Umutekano kugira ngo hasuzumwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivuga ya Ruguru.

By'umwihariko Jean Pierre Bemba, yavuze ko muri iyi nama hafatiwemo ingamba zikomeye zirebana n'uko urugamba ruhagaze muri iki gihe.

Yagize ati 'Inama Nkuru y'Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b'Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.'

Ikindi kandi ngo ni uko abantu batagomba kumira bunguri ibyo basoma ku mbuga nkoranyamaba, ngo 'kuko bishobora kuzamura icyoba mu bantu cyangwa bakaba bacika intege.'

Jean Pierre Bemba uherutse kwemeza ko igisirikare cy'Igihugu cyabo cyagaragaje ko gifite intege nke imbere y'umutwe wa M23, ubu yavuze ko ntako FARDC itari gukora.

Iyi Nama Nkuru y'umutekano muri RDC yateranye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibindi bice byiyongera ku byo wari usanzwe ugenzura, ndetse ukaba wamaze kugota umujyi wa Goma, aho bamwe bafite ubwoba ko isaha n'isaba uyu mutwe wafata uyu mujyi.

Inama yarimo Umugaba Mukuru wa FARDC
Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu bitabiriye iyi nama
Jean Pierre Bemba yavuze bimwe mu byaganiriweho

UKWEZI.RWSource : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Inama-y-igitaraganya-yatumijwe-na-Tshisekedi-yemeje-ingamba-zikarishye-zirimo-kwirinda-ko-M23-ifata-Goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)